DJ Toxxyk yakatiwe igifungu cy’umwaka 1 n’igice

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 22, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnold de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’umwaka n’amezi 6, anacibwa ihazabu ya miliyoni 1 n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine bifitanye isano n’impanuka y’imodoka yahitanye umupolisi n’ibindi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Ni icyemezo cyavuye mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026 saa saba z’amanywa nyuma y’uko tariki 15 Gicurasi 2026, aho Ubushinjacyaha bwari bwajuriye bumusabira igifungo cy’imyaka itanu no kumuca ihazabu ya miliyoni 2 n’ibihumbi 210 Frw, bugaragaza ko ibihano yari yarakatiwe ari bito.

Tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1,050,000 Frw.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibihano DJ Toxxyk yari yakatiwe bitageze ku ntego y’ibihano nk’uko ziteganywa n’amategeko, kuko biba bigamije kwigisha no gutanga isomo ku bandi ariko busanga ibyatanzwe bidashobora kugera kuri iyo ntego. Buvuga kandi ko urukiko rutakurikije ibiteganywa n’amategeko.

Ubushinjacyaha kandi bwari bwagaragaje ko mu kugena ibihano, rutabihuje n’ibiteganywa n’ingingo ya 49 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, ivuga ko umucamanza atanga ibihano akurikije uburemere bw’icyaha, ingaruka byateje n’impamvu zatumye abikora.

Ubushinjacyaha bwanasobanuye ko ibyaha DJ Toxxy yahamijwe byagize ingaruka zikomeye zirimo kuba hari umuntu watakaje ubuzima kandi ko ari mupolisi wari mu kazi, busanga ibihano yakatiwe by’ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange bito cyane.

Nyuma yo gukatirwa n’urukiko DJToxxyk, yahise ajyanwa muri gereza nk’uko biteganywa Urwego rw’Ubucamanza rw’u Rwanda.  

Inama nkuru y’Ubucamanza iteganya ko uwakatiwe cyangwa ubushinjacyaha bashobora kujururira urukiko rwisumbuye igihe batanyuzwe n’umwanzuro. Iyo ubujurure butanzwe, uregwa ashobora gukomeza gufungwa cyangwa akagomba kwishyura ingwate kugira ngo arekurwe by’agateganyo mu gihe urubanza rukirimo gusuzumwa.

Iyo igihano kimaze kuba itegeko (nta bujurure bucyemewe) cyangwa igihe cyo kujurura kirengaho, uwakatiwe ajyanwa muri gereza isanzwe cyangwa iy’icyubahiro kugira ngo arangize igihano yahawe.

Mu byaha bimwe na bimwe byoroheje n’amategeko abiteganya, urukiko rushobora gutegeka ko igihano gihagarikwa. Muri icyo gihe, uwo muntu ntabwo ajya muri gereza keretse iyo akoze ikindi cyaha mu gihe cyagenwe n’urukiko.

Usibye igifungo, iyo urukiko rwamukatiye, rutegeka n’umunyacyaha kwishyura indishyi z’akababaro cyangwa ibyangiritse yateye, ndetse no kwishyura ihazabu, amande ya Leta n’andi mafaranga yakoreshejwe mu rubanza. 

Dj Toxxky yakatiwe gufungwa umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 1 n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 22, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE