Dj Pius yikomye Alex Muyoboke wigambye kumukorera indirimbo ‘Agatako’

Dj Pius yikomye Alex Muyoboke wigambye kumukorera indirimbo ‘Agatako’

Dj Pius yamaganiye kure Alex Muyoboke wavuze ko ari we wagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo “Agatako” Dj Pius yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone, amubwira ko akwiriye kujya yirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina rye cyangwa ibyo yagezeho mu gihe amaze ku Isi.

Mu butumwa  yanyujije kuri Instagram ye Dj Pius, yashimangiye ko ibyo Alex Muyoboke yatangaje mu kiganiro yagiranye na “Igihe Kulture” ari ibinyoma.

Yagize ati: “Jya wirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina ryawe cyangwa ibyo wagezeho mu gihe umaze ku Isi. Gusaza neza: Kwimakaza ubuvanganzo, ubwenge, n’amahoro bituma usaza utanduye mu mutima no mu bikorwa.

“Umuco n’indangagaciro: Gukomeza umurage mwiza ku buryo n’igihe uzaba usanze abakurambere uzaba uvugwa neza.”Umunwa wuzuye ibinyoma gusa!”

Yakomeje agira ati: “Igihe kimwe ashobora kubeshya abantu, ariko ntabwo ashobora kubabeshya igihe cyose”.

lyi ndirimbo Agatako imaze imyaka 10 igiye hanze kuko yasohotse muri Gicurasi 2016, kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1,3 kuri YouTube.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25