DJ Pius agiye gutaramira muri USA

DJ Pius agiye gutaramira muri USA

Umuhanzi ubifatanya no kuvanga umuziki DJ Pius, yatangaje ko agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine,imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho azaba ari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, abihuza no gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka St Valentin.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze DJ Pius, yateguje abatuye muri iyo Leta ko agiye kubafasha kuryoherwa n’umunsi w’abakundanye n’ubwo bari mu bihe by’ubukonje.

Yanditse ati: “Tubazaniye ubushyuhe muri ibi bihe by’urubura.”

Ku nteguza y’icyo gitaramo bigaragara ko cyanahujwe na gahunda yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko akazishimana n’abakunzi be.

Haranditse ngo abatuye Portland, Maine nzabataramira mu gitaramo kiswe The Valentine Experience duzanafatanye kwizihiza isabukuru ya Dj Pius nanone kuri uwo munsi.”

Ni igitaramo cyateguwe na sosiyete yitwa ‘Innox Entertainment’ isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda bakunze gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 13 Gashyantare 2026, nyuma y’uko mu minsi ishize yari yitabiriye inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abafite aho bahuriye na muzika yitwa ‘NAMM Show2026’ yaberaga muri California.

Dj Pius aritegura gutaramira muri Portland yizihiza isabukuru y’amavuko
Dj Pius agiye gutaramira muri Portland nyuma y’uko amaze iminsi muri USA yaritabiriye inama ya ‘NAMM Show’
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25