DJ Ira yasubije Abarundi bababajwe n’uko yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda 

DJ Ira yasubije Abarundi bababajwe n’uko yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda 

Umwe mu bakobwa bazwiho kuvanga imiziki neza mu Rwanda DJ Ira, yakuriye inzira ku murima Abarundi bakomeje kumwibasira bamuhora ko yatse Ubwenegihugu bw’u Rwanda, abibutsa ko yari afite impamvu zirenga igihumbi zo kubusaba ndetse ko nta kosa yakoze.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2026, DJ Ira yavuze ko atumva ukuntu hari abakimwibasira mu gihe amaze umwaka wose asabye ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Nyuma y’umwaka muracyababaye, muracyantuka, muracyantera ubwoba? Kugeza ubu sindumva ikibazo gihari ariko reka tuganire. Nshobora kuba naracecetse mukagira ngo mfite isoni z’ibyo nasabye, narabihatirijwe cyangwa naba ntatewe ishema n’Ubwenegihugu nasabye.”

Akomeza agaragaza ko nta kosa yakoze kuko itegeko nshinga ryo mu gihugu kavukire cye (u Burundi) ryemera ubwenegihugu bubiri bityo badakwiye gukomeza kumwibasira ahubwo ko bigaragaza urwango banga igihugu cy’u Rwanda.

Ati “U Burundi bwemera ubwenegihugu bubiri, gusaba ubw’u Rwanda ni nk’uko nari gusaba ubwa Amerika, Canada n’ahandi. Ariko kubera ko ari ubw’u Rwanda byabaye ibibazo.”

Abakurira inzira ku murima ababwira ko adateze kwicuza umwanzuro yafashe ahubwo akomeje guterwa ishema na wo kandi bakwiye kubyakira, abibutsa ko bamumenye kubera akazi akora kandi u Rwanda rwamuhaye umwanya n’amahirwe yo kugaragaza icyo ashoboye.

Ati “DJ Ira mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora ni ho nagatangiriye, narahageze mpabwa rugari ndakora batitaye ko ndi umunyamahanga, n’ubu aho ngeze sinatinya kuvuga ko ari ukubera Imana n’u Rwanda wenda no gukora neza. Rwose nari mfite impamvu igihumbi zo gusaba ubwenegihugu bwa ho.”

DJ Ira yasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda tariki 16 Werurwe 2025, ubwo yari yitabiriye ibiganiro byahuje Perezida Kagame n’abaturage, arabwererwa bidatinze arabuhabwa.

Dj Ira yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bibabaza Abarundi
Ubwo Dj Ira yasabaga Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda ahita abuhabwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25