Depite Muzana yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki

Depite Muzana yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki

Inteko Rusange y’ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) yatoye ubuyobozi bushya bugiye kuyobora mu gihe cy’amezi atandatu.

‎Ni gahunda yo gusimburana ku buyobozi yabaye ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, aho Depite Muzana Alice wo mu ishyaka PSD yagizwe umuvugizi w’iryo huriro, asimbura Depite Mukabunani Christine wo mu ishyaka PS Imberakuri.

‎Muzana azungirizwa na Dieudonne Nsengiyumva wo mu ishyaka PPC, wasimbuye Balinda Rutebuka wo mu ishyaka PL.

‎Nk’uko amabwiriza y’uru rwego abiteganya, izi nshingano zigomba guhabwa abanyamashyaka atandukanye kandi hagakurikizwa ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore (umwe akaba umugore undi ari umugabo).

‎Depite Muzana, asanzwe ayobora Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi, Ubutaka n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko, yinjiye muri izi nshingano nta mukandida bahanganye, kuko ari we washyizweho n’abo bakorana.

‎Mu ijambo rye, yashimiye bagenzi be ku bw’icyizere bamugiriye hamwe n’umwungirije, abasezeranya ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’imitwe ya politiki mu Rwanda.

‎Yagize ati: “Turabasezeranya gukomeza gufatanya, intego nyamukuru ikaba ari ugukorera amashyaka yose uko ari 11 no kurinda demokarasi. Tuzahora dufatanya n’inshingano z’uru rwego zo kugira uruhare mu cyerekezo cy’igihugu, mu gushimangira demokarasi no gushyigikira inkingi z’iterambere ry’Igihugu.”

‎Abayobozi basimbuwe bashimye ubufatanye n’ubwitange byabaye ishingiro ryo kugera ku  ntego z’uru rwego mu gihe bari bamazeho.

Depite Muzana Alice yasimbuye Depite Mukabunani Christine ku mwanya w’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35