Davis Cup 2022: Ikipe ya Togo yatsinze u Rwanda ikomeza mu cyiciro cya gatatu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 10, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
Ikipe ya Togo yazamutse mu cyiciro cya gatatu muri Davis Cup 2022

Kuva  taliki  04 kugeza 09 Nyakanga 2022 mu Rwanda habereye imikino y’irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Tennis “Davis Cup 2022 by Rakuten Africa Group IV” yabereye mu bibuga  bya “Ecology Tennis Club” bihereye muri IPRC Kigali ku Kicukiro.

Iri rushanwa rikaba ryari muri rwego rwo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu “Africa Group III”.

Muri iri rushanwa hitabiriye ibihugu 9 aho byashyizwe mu matsinda abiri. Itsinda A ryari rigizwe n’u Rwanda, Uganda, Tanzania na Sudan naho itsinda B rigizwe na Angola, Togo, Congo Brazzaville, RDC  na Botswana.

Nyuma y’imikino y’amajonjora mu matsinda, ikipe y’u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A na  Togo yazamutse iyoboye itsinda B zahuriye ku mukino wa nyuma kugira ngo hamenyekane ikipe ibona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu “Africa Group III”.

Ikipe ya Togo  ni yo yitwaye neza aho yatsinze ikipe y’u Rwanda imikino 3-0  ihita ikomeza mu cyiciro cya gatatu.

Mu mukino wa mbere, Liova Ayite Ajavon (Togo) yatsinze Niyigena Etienne  (Rwanda) amaseti 2-0 (6-3 na 6-4). Mu mukino wa kabiri, Thomas Setodji (Togo) yatsinze Habiyambere Ernest (Rwanda) amaseti 2-0 (6-0 na 6-2).

Mu mukino bakina ari babiri, ikipe ya Togo (M’lapa Tingou Akomlo na Hod’abalo isak Padio) yatsinze ikipe y’u Rwanda (Niyigena Etienne   na Habiyambere Ernest) amaseti 2-0 (77-65 na 6-2).

Mu mikino yo guhatanira imyanya, ikipe ya RDC  yatinze Sudan imikino 3-0, Tanzania itsinda Botswana imikino 2-1 mu guhatanira umwanya wa 5 naho mu gutanira umwanya wa 6 , ikipe ya Angola itsinda Uganda imikino 3-0.

Ikipe ya Togo yasoreje ku mwanya wa mbere ikurikirwa n’u Rwanda, DRC (3), Sudan (4), Tanzania (5), Botswana (6), Angola (7), Uganda (8) na Congo Brazzaville (9).

Nyuma y’iri rushanwa, taliki 25 Nyakanga 2022 muri Cameroun hazabera irindi rushanwa ryo muri iki cyiciro cya kane  “Africa Group IV” ahazitabira amakipe 8 ari yo Cameroun, Burundi, Ethiopia, Gabon, Ghana, Mauritius, Nigeria  na Senegal aha naho hakomeze ikipe imwe.

Umukinnyi Karenzi Bertin, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda  yatangaje ko irushanwa muri rusange ryagenze neza. Yakomeje avuga ko bitwaye neza mu mikino y’amajonjora kuko bazamutse nta mukino batsinzwe.

Ati : “Ubu dutsindiwe ku mukino wa nyuma,  Togo yaturushije ingufu n’ ubunarariboye kandi  baje bashaka kuzamuka mu cyiciro cya gatatu.”

Karenzi avuga ko bari bafite intego yo kuzamu mu cyiciro cya gatatu ariko bidakunze akaba asaba ubuyobozi kubegera  bakabafasha gukomeza kwitegura kugira ngo ubutaha bizagende neza.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Rutikanga Slyvain yavuze ko umukino wa nyuma wabagoye cyane ariko iyo baba bariteguye bihagije bari kwitwara neza.

Yakomeje avuga ko Togo yaje yiteguye ishaka kuzamka mu cyiciro cya gatatu aho yazanye abakinnyi bakomeye barimo abakina mu Bufaransa no muri USA.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Rutikanga Slyvain (ubanza ibumoso)

Agaruka kuri uyu mukino wa nyuma, yagize ati : Nari maze iminsi nkinisha  nimero ya mbere (Karenzi Bertin) na nimero ya kabiri (Habiyambere Ernest) ariko uyu munsi nakinishai nimero 2 (Habinyambere Ernest)  na 3 (Niyigena Etienne  )  nshaka kugira ngo ntibamenye umukinnyi nkinisha  ari nayo mpamvu Niyigena Etienne  yagoye uriya mukinnyi wo muri Togo ku mukino wa mbere.”

Umutoza Rutikanga avuga ko  ubu bagiye kuganira na RTF kuri gahunda yo gutangira  gutegura abakinnyi bakiri kare kuko umwaka utaha bazongera gukina imikino yo gusaka itike yo kuzamuka mu ntera.

Umusifuzi mpuzamahanga, Patrick Kamuhia wari ukuriye iri rushanwa yatangaje ko ryagenze neza aho yashimira RTF ndetse n’u Rwanda muri rusange kuba baragaraje ubushobozi bwo ku rwego rwo hejeru mu kwakira irushanwa nk’iri.

Patrick Kamuhia

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RFT”, Karenzi Theoneste yatangaje ko iri rushanwa ryari ribereye mu Rwanda  bishimira ko ryagenze neza.

Ati : “ Turishimye ko twaryakiriye rikaba rirangiye neza nta kibazo kibaye. Ni ubwa mbere ryari ribereye muri aka Karere, ni ishema nk’igihugu.”

Perezida wa RTF, Karenzi akomeza avuga ko abakinnyi b’u Rwanda bungukiyemo byinshi kuko babonye ibyo bagomba gukosora.

Perezida wa RFT, Karenzi Theoneste

Agaruka kuri iri rushanwa, Karenzi avuga ko  hari inyungu yinshi risigiye u Rwanda  abari  bafitemo imirimo bose hari icyo binjije ndetse n’ibikoresho byaguzwe byose bizajya byifashishwa mu yandi marushanwa y’imbere mu gihugu.

Perezida wa RTF avuga ko muri 2019 u Rwanda rwazamutse mu cyiciro cya 3, muri 2021  rugasubira mu cyiciro cya 4 ku bw’amahirwe make, ubu bakaba bagiye kwicara barebe aho bitagenze neza kugira ngo ubutaha ikipe y’u Rwanda izazamuke.

Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”,  ushinzwe amakipe y’igihugu, Munyanziza Gervais  yavuze ko kwakira iri rushanwa riri ku rwego rwo hejuru biri muri gahunda Leta yihaye yo  kugira u Rwanda igicumbi cy’imikino bakira amarushanwa menshi mpuzamahanga kuko  siporo  ifasha mu iterambere ry’ubukungu.

Umuyobozi muri MINISPORTS,  ushinzwe amakipe y’igihugu, Munyanziza Gervais 

Ati : “Nta mukino rero dushaka ko usigara inyuma, impamvu tutajyaga twakira amarushanwa akomeye muri Tennis nta bikorwa remezo byujuje ibisabwa byari bihari, mu mezi 5 ashize twakiye amarushanwa mpuzamahanga  atandukanye hano, ni ibigaragaza  ako hari ubushake bwiza bwa Leta ngo imikino izamuke.”

Agaruka ku myitwarire y’ikipe, Munyanziza avugako nubwo bitagenze uko babyifuzaga ariko ikipe yiwaye neza kuba itsindiwe ku mukino wa nyuma ni icyerekana ko yashoboraga no gutsinda.

Kugira ngo umwaka utaha ikipe y’u Rwanda izazamuke mu cyiciro cya gatatu, Munyanziza avuga ko aba bakinnyi bakwiye gukomeza gukurikiranwa bagafashwa kuko kujya mu mwiherero ibyumweru bibiri mbere y’irushanwa biba bidahagije

Ati : “Hakwiye kongerwamo ingufu  mu marushanwa yaba  ay’imbere mu gihugu n’ahandi  kandi nka MINISPORTS tuzakomeza dufanye  na RFT   kugira ngo aba bakinnyi   dukomeze tubakurikirane bityo bazabashe kwitwara neza.”

Muri 2019, ikipe y’u Rwanda yitabiriye iyi mikino Davis Cup 2019” yabereye muri Congo Brazzaville yitwara neza ibona itike yo gukomeza mu itsinda rya III. Muri 2021 ikipe y’u Rwanda yitabiriye “Davis Cup 2021” mu itsinda rya III aho imikino  yabereye i Cairo mu Misiri maze ntiyabasha kwitwara neza bituma isubira mu cyiciro cya kane “Group IV”.


  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 10, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE