Dani Alves yasabiwe gufungwa imyaka icyenda

Dani Alves yasabiwe gufungwa imyaka icyenda

Umunya Brazil Dani Alves wubatse izina mu mupira w’amaguru, yasabiwe gufungwa imyaka icyenda n’ubushyinjacyaha bwo muri Espgane kubera ibyaha ashinjwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye mu Mujyi wa Barcelone ari naho ari kuburanira.

Dani Alves w’imyaka 40 wakiniye amakipe atandukanye arimo FC Barcelone, Juventus na Paris Saint-Germain, yatawe muri yombi ku wa 19 Mutarama 2023, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Gusa uyu mugabo akomeza kwigarama ibyo aregwa.

Ibyaha Dani Alves ashinjwa bikekwa ko yabikoreye mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Barcelone, mu ijoro rya tariki 30 Ukuboza 2022, ari na ho yafatiwe.

Ubushinjacyaha bwifuza ko uyu mukinnyi wabaye myugariro mu makipe akomeye ku Isi yafungwa imyaka icyenda ndetse akanishyura uwo mukobwa impozamarira ingana n’ibihumbi 163 $.

Ikindi kandi ubushinjacyaha bwifuza ni uko uyu mukinnyi wanyuze muri FC Barcelone atazigera ahura n’umukobwa mu gihe cy’imyaka 10 kandi agacungwa nubwo yaba yaramaze igihano azahabwa.

Nubwo ubushinjacyaha buri kumusabira ibihano ntacyo urukiko ruremeza kuri ibyo bihano ari gusabirwa cyane ko n’igihe azaburanishirizwa kitaratangazwa.

Dani Alves ufungiwe mu Espagne kuva tariki 20 Mutarama uyu mwaka avuga ko uwo bamushinja gusambanya babikoze babyumvikanyeho.

 Yagize ati “Nzi ibyabaye n’ibitarabaye. Ibitarabaye ni uko ntigeze musambanya ku gahato.”

Dani Alves yatwaye ibikombe 43 gikomeye, birimo Champions League eshatu na Barcelona na Copa Amerika ebyiri na Brazil, aheruka no gukina igikombe cy’Isi cyabereye mui Qatar umwaka ushize.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  4. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  5. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39