Cote d’Ivoire: Abarenga miliyoni 8 bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Cote d’Ivoire: Abarenga miliyoni 8 bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Abaturage barenga miliyoni 8,7 bo muri Côte d’Ivoire, bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ahiyamamaje abakandida 5, barimo Alassane Ouattara, w’imyaka 83, wari usanzwe ayobora icyo Gihugu ushaka manda ya kane.

Abandi bahatanye muri ayo matora harimo Simone Ehivet Gbagbo, umugore w’uwahoze ari Perezida, Laurent Gbagbo, Ahoua Don Mello wabaye Umuvugizi wa Laurent Gbagbo, uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, Jean-Louis Billon na Henriette Lagou.

Nk’uko byatangajwe na Tv5 Monde, Abanya- Côte d’Ivoire bazindukiye mu matora ya Perezida kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025.

Ayo matora akurikiranwe n’abapolisi 44 000, abajandarume, n’abasirikare boherejwe hirya no hino mu Gihugu. Ibizavamo bizatangazwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Itangazo rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano, Gen. Vagondo Diomande yavuze ko amatora ya Perezida akiri nk’amakimbirane mu mitwe y’Abanya- Cote d’Ivoire benshi, nyuma y’ibibazo bikomeye byabaye mu matora yo mu 2010, ahapfuye 3.000 n’ayo mu 2020 hapfuye 85.

Gen. Vagondo Diomande yavuze ko hateguwe ibikenewe byose ngo igikorwa cy’amatora kigende neza, nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Tv5 Monde, Fanny Nouaro-Kabré uri aho amatora arimo kubera.  

Gutora muri Gagnoa, aho Laurent Gbagbo yavukiye, mu ma saa mbiri za mu gitondo, ubwo ibiro by’amatora byafungurwaga muri EPP Château mu gace ka Sokoura muri Gagnoa, abaturage bari babucyereye kuko ari agace gashyigikiye cyane ubutegetsi. Kuba izina rye ritari mu batorwa uyu mwaka, ntibibabangamiye bavuga ko batora amahoro n’umutekano.

Nubwo hari impungenge mu minsi yashize bitewe n’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yamagana manda ya kane ya Alassane Ouattara, abaturage bo mu gace ka Sokoura bitabiriye, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Cléophas Mosala.

Abakandida uko ari 5, uhereye iburyo ni Jean-Louis Billon, Ahoua Don Mello, Simone Ehivet, Henriette Lagou na Alassane Ouattara
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17