Comoros: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi binubiye amatora

Comoros: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi binubiye amatora

Abakandida batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Comoros bavuga ko batishimiye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri iki Cyumweru kuko yaranzwe no gushyira imbere uwari asanzwe ari Perezida w’iki gihugu  Azali Assoumani.

Ni mu gihe Azali Assoumani aramutse atsinze aya amatora byamuha amahirwe yo kuyobora manda ya kane y’imyaka itanu.

Reuters yatangaje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinje komisiyo y’amatora gushyigikira ishyaka riri ku butegetsi nubwo  Komisiyo ibihakana ivuga ko inzira z’amatora zabaye mu mucyo.

Umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Salim Issa yabwiye abanyamakuru ko abasirikare baje gukusanya udusanduku tw’itora mu karere ka Nyumakele mbere y’uko amatora arangira. 

Umukandida wigenga, Mouigni Baraka, nawe yavuze ko ku kirwa cya Mwali bafite amakuru avuga ko amajwi yujujwe yose yari ashyigikiye Assoumani.

Ni amatora yafunguwe ku mugaragaro saa munani z’amanywa hatora abagera ku 338.940 biyandikishije kuri lisite y’itora mu baturage bagera ku 800.000 batuye iki gihugu, aza gusozwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kuva Comoros yabona ubwigenge mu 1975 yaranzwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro zigera kuri 20.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22