Clarisse Karasira yibarutse umwana w’umuhungu w’ubuheta

Clarisse Karasira yibarutse umwana w’umuhungu w’ubuheta

Umuhanzi w’injyana gakondo Clarisse Karasira n’umugabo we Dejoie Ifashabayo, babyaye umwana w’umuhungu w’ubuheta bise Kwema Light FitzGerard.

Ni ibyo yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga tariki 09 Nyakanga 2025 abasangiza ibyishimo by’umuryango.

Mu ifoto igaragaza ibiganza bine birimo icye, umugabo we, umwana w’imfura yabo n’uwavutse agaragaza ko bungutse ibyishimo.

Yanditse ati: “Twibarutse Kwema. Ubuheta bw’umuhungu uduhesha ubwema yitwa Kwema Light FitzGerard. Iyi ni ifoto yacu nk’umuryango wa bane, Imana ni iyo kwizerwa.”

Uyu muryango wungutse ubuheta nyuma y’igihe gito batangaje ko bitegura kubyara ubuheta.

Ubuheta bwa Clarisse Karasira na Dejoie Ifashabayo buje nyuma y’imyaka itatu bibarutse imfura bise ‘Kwanda’ wavutse tariki 13 Kamena 2022.

Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, tariki ya 01 Gicurasi 2021.

Ubwo bibarukaga imfura basangije ababakurikura ifoto y’ibiganza byabo n’umwana
Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie bari bamaze iminsi bagaragaza ko bitegura kwakira ubuheta
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48