Clarisse Karasira yatangaje ko bitegura kubyara ubuheta

Clarisse Karasira yatangaje ko bitegura kubyara ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira yatangarije abakunzi be ko umuryango we bitegura ubuheta, akaba ari  umwana wa kabiri.

Ni bimwe mu byo yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025.

Mu mashusho yasangije abamukurikira agaragaza we, umugabo hamwe n’umwana wabo ko banejejwe nuwo mugisha Imana yabahaye.

Ni amashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati: “Murebe ibyo Imana yadukoreye. Bakundwa umuryango wacu urimo kwaguka turitegura undi mwana vuba.”

Mudufashe kuvuga Haleluya, Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye Zaburi 126:3, Kwanda, Papa Kwanda na njye turabakunda.”

Clarisse Karasira yari amaze igihe ateguje umushinga wo gukora indirimbo zigisha abana ziri mu kinyarwanda akazinyuza ku murongo wa YouTube yise Mama Kwanda and Friends.

Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, tariki ya 01 Gicurasi 2021, baza kwibaruka umwana w’umuhungu tariki 13 Kamena 2022.

Clarisse Karasira yagaragarije abakunzi be ko umuryango we ukomeje kwaguka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27