Chris Brown yatanze ingwate ya miliyoni 5 z’amapawundi

Chris Brown yatanze ingwate ya miliyoni 5 z’amapawundi

Umuhanzi w’Umunyamerika uri mu bakunzwe ku Isi Chris Brown, yarekuwe n’urukiko rwo mu Bwongereza, nyuma yo gutanga ingwate ingana na miliyoni 5 z’amapawundi asaga miliyoni 6.7 z’amadolari.

Tariki 16 Gicurasi, ni bwo Urukiko rwari rwategetse ko uwo muhanzi afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana ku byaha ashinjwa yakoreye muri icyo gihugu mu 2023.

Icyemezo cy’uko yafungurwa by’agateganyo, urukiko rwagifashe kuri wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, runamushyiriraho ingwate hamwe n’andi mabwiriza.

Uretse iyo ngwate, Chriss Brown yashyiriweho andi mabwiriza arimo gutanga pasiporo ye akajya ayihabwa igihe afite ingendo z’umuziki, kutagendagenda uko yishakiye ahubwo akajya agenda ahemejwe n’urukiko gusa.

Kwirinda kuvugana cyangwa guhura n’uwo bivugwa ko bafatanyije gukora icyo cyaha, witwa Omololu Akinlolu uzwi nka HoodyBaby, ndetse no kutajya hafi y’uwo bakubise cyangwa aho byabereye.

Urukiko rwategetse ko Chris Brown, arekuwe kugira ngo abashe gukomeza ibitaramo bye bizazenguruka hirya no hino ku migabane y’u Burayi n’u Bwongereza bizwi nka “Breezy Bowl XX.

Ni ibitaramo bizatangira ku wa 8 Kamena i Amsterdam, bikaba bitaganyijwe ko azataramira abakunzi bo mu Bwongereza tariki wa 15 Kamena.

Biteganyijwe ko Chris Brown azongera kwitaba urukiko tariki 20 Kamena 2025, mu rukiko rwa Southwark Crown Court.

Chriss Brown Areli we nyuma y’uko yari yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36
  5. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10