Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani asubitse

Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani asubitse

Urukiko rwa Southwark Crown Court rwo mu Bwongereza rwategetse ko umuhanzi w’Umunyamerika, Chris Brown, ahamwa n’icyaha cy’urugomo, rumuhanisha igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.

Ni umwanzuro watangajwe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, nyuma y’uko uyu muhanzi w’imyaka 37 yemeye icyaha cy’urugomo muri Nyakanga uyu mwaka. Icyo cyaha cyakozwe ku wa 19 Gashyantare 2023, mu kabari kitwa Tape, gaherereye mu gace ka Mayfair, aho Brown yakubise utunganya indirimbo (producer) witwa Abe Diaw icupa ry’inzoga mu mutwe.

Umucamanza Tony Baumgartner yagaragaje ko nubwo urwo rugomo rwamaze amasegonda atarenze 20, rwari rukomeye kandi rwashoboraga guteza ibikomere bikabije kurusha ibyabaye. Yongeye ko kuba Chris Brown ari icyamamare bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye imbere y’amategeko.

Nyuma yo guhamwa n’icyo cyaha, urukiko rwazirikanye ko Chris Brown afite abana bane, akora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse akaba yarubahirije amabwiriza yari yarahawe mu gihe yaburanaga adafunze. Ku rundi ruhande, umuraperi Omololu Akinlolu w’imyaka 40, wari kumwe na Brown muri urwo rugomo, na we yakatiwe igifungo cy’amezi ane gisubitswe mu gihe cy’umwaka.

Ibihano bahawe bivuze ko batazahita bajya muri gereza, ariko baramutse bahamijwe ikindi cyaha mu mezi 12 ari imbere, bashobora gutegekwa kurangiza ibihano bahawe.

Aba bombi bategetswe kandi kwishyura amande ahwanye n’amapawundi 1 500 buri wese, yo gufasha mu kwishyura amafaranga yakoreshejwe mu rubanza.

Chris Brown azwi cyane mu jyana ya R&B dore ko amaze kwegukana ibihembo bibiri bya Grammy Awards n’ibindi bitandukanye.

Chris Brown wambaye agapfukamunwa, yakatiwe igifungo cy’amezi umunani asubitse
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Bifashishije ibimene by’amacupa bakora amakaro biteza imbere 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:26
  2. Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basuye Akarere ka Nyagatare 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  3. Vanessa yasobanuye impamvu yatumiye Mariya Yohana muri Women Getaway 21 Ugushyingo 2026 Saa 17:41
  4. Mushimiyimana Pascal wari umukinnyi wa Special Olympics yapfiriye mu irushanwa 21 Ugushyingo 2026 Saa 15:55
  5. Nyagatare: Abiga mu mashuri yisumbuye biyemeje guca ukubiri n’ibiyobyabwenge 21 Ugushyingo 2026 Saa 15:47