Chorale Christus Regnat igiye gutaramira abakunzi bayo

Chorale Christus Regnat igiye gutaramira abakunzi bayo

Korali Christus Regnat yo kuri Paruwasi Reginat Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali yatangaje igihe izataramira abakunzi bayo.

Korali yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo gusingiza Imana nka Kuzwa Iteka, Twarakuyobotse, ndetse n’izindi nk’ Igipimo cy’Urukundo na Mama Shenge.

Bizimana Jérémie, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n’imyitwarire, umuyobozi w’indirimbo akaba n’umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe gutegura igitaramo yahamirije Imvaho Nshya ko igitaramo cya Chorale Christus Regnat kizaba.

Igitaramo cyiswe i Bweranganzo cyateguwe n’iyi Korali, giteganyijwe tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali KCEV guhera Saa kumi z’umugoroba.

Korali Christus Regnat yatangiye mu mwaka wa 2006. Umwe mu bahaye amakuru Imvaho Nshya yavuze ko iyi Korali ifite abaririmbyi basaga 100.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko Chorale Christus Regnat imaze kugira imizingo 7 y’indirimbo zayo.

Mu 2019, Kolari Christus Regnat yahimbiye indirimbo Cardinal Antoine Kambanda yise “Intambwe y’intore” Ruhamyantego! 

Ni mu gihe indirimbo “Ishema ry’umushumba’ yahimbwe inaririmbwa na Chorale Christus Regnat ubwo Cardinal Antoine Kambanda yagirwaga Umwepisikopi wa Kigali.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42