Chile: Inkongi y’umuriro yahitanye 112, ahatuwe cyane harakongoka

Chile: Inkongi y’umuriro yahitanye 112, ahatuwe cyane harakongoka

Inkongi y’umuriro yibasiye igihugu cya Chile giherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’Amerika yahitanye abantu 112 abandi benshi bakomerekera mu gibe inzu zisaga 1400 zahiye zigakongoka.

Bivugwa ko amagana y’abaturage bakirimo gushakishwa, mu gihe abasaga 1600 basigaye ntaho gukinga umusaya kubera uwo muriro wafashe ishyamba riherereye mu gihugu rwagati.

Ubuyobozi bw’icyo gihugu bwafashe umwanzuro wo gushyiraho gahunda ya guma mu rugo mu mijyi izengurutse iryo shyamba yagizweho ingaruka n’iyo nkongi.

Ubwo buyobnozi kandi bwemeza ko umubare w’abamenyekana ko bishwe n’iyi nkongi ukomeza kwiyongera uko bakomeza kuzamuka ku misozi no gusaka ingo zibasiwe n’iyo nkongi.

Perezida wa Chile Gabriel Boric yashomangiye ko aka kaga bahuye na ko ari ako ku rwego ruhanitse, kuko uwo muriro wari ufite ubukana bwinshi wibasiye cyane Umujyi wa Viña del Mar, aho wanasenye ubusinani bw’icyitegererezo bwatunganyijwe bwa mbere mu mwaka wa 1931.

Uyu Mujyi wa Viña del Mar ubarizwa ku nkengero z’inyanja usanzwe utuwe n’abaturage barenga 300,000. Bivugwa ko iyo nkongi yateje ibibazo kubera ko yaturutse mu gice cy’iburasirazuba nta handi bari guhungira kubera inyanja bikarangira ibasanze mu ngo zabo.

Kugeza ubu bivugwa ko abantu 200 ari bo bivugwa ko baburiwe irengero bakaba bakirimo gushakishwa.

Hashyizweho ibihe bidasnzwe muri Chile bitewe n’umwotsi ukabije uri mu Mijyi yo mu nkengero kandi abahatuye basabwe guhunga.

Perezida Gabriel Boric yatangaje ko abapfuye “bashobora kwiyongera mu buryo bugaragara.”

Yongeraho ko ku wa Mbere no ku wa kabiri ari iminsi y’icyunamo mu gihugu cyose bunamira abahitanywe n’inkongi y’umuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Quilpué Valeria Melipillán, yatangarije CNN ko uyu muriro “ushobora kuba ari wo ukarishye ubaye kurusha iyindi yose” muri ako Karere kandi ko amazu agera ku 1400 yangiritse.

Papa Francis yatangaje kuri ‘X’ ahamagarira abantu “gusengera abapfuye n’abakomeretse bazize inkongi y’umuriro yibasiye Chile.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25