Chairman wa APR FC yazamuwe mu ntera agirwa Colonel

Chairman wa APR FC yazamuwe mu ntera agirwa Colonel

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 727, barimo na Chairman wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, abaha amapeti atandukanye guhera ku bari ba Brigadier General bagizwe ba Major General.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda, rivuga ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba Major General. Ni mu gihe 17 bari bafite ipeti rya Colonel, bagizwe ba Brigadier General.

Abasirikare 83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe mu ntera bahabwa irya Colonel. Aba barimo Chairman wa APR FC, wari usanzwe Lt Col Karasira Richard mu gihe 98 bari bafite ipeti rya Major bo bagizwe ba Lieutenant Colonel.

Abandi basirikare bazamuwe mu ntera ni 295 bari bafite ipeti rya Captain bagizwe ba Major. Ni mu gihe bane bari bafite ipeti rya Lieutenant bo bagizwe ba Captain.

Chairman wa APR FC, Richard Karasira, wagizwe Colonel yari amaze imyaka umunani ku ipeti rya Lt Col. Asanzwe kandi ari Umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Col Karasira Richard yatangiranye n’Ikipe ya Marines FC mu 1998 aho yayibereye Umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo no kuba yarayibereye Perezida imyaka irindwi.

Col Karasira yatangajwe nka Chairman wa APR FC tariki 23 Kamena 2023. Ingoma ye azayibukirwaho ko ari we muyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu watangiranye na Politiki yo gukinisha abanyamahanga APR FC yasubijweho nyuma y’imyaka 11 yari imaze ikinisha Abanyarwanda gusa batatanze umusaruro bari bitezweho.

Kugeza ubu APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 33 ikurikiwe na Police FC n’amanota 31, Musanze FC ni iya gatatu na 29 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane na 27.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17