Celine Dion yatangaje ko agiye kongera kuririmba ku kabi n’akeza

Celine Dion yatangaje ko agiye kongera kuririmba ku kabi n’akeza

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Canada, Celine Dion yatangaje ko igihe kigeze ngo yongere kuririmba ku cyo bizamusaba cyose.

Ngo Celine Dion ntazemera ko intambara arimo kurwana nayo y’uburwayi bwa Stiff Person Syndrome imubuza kongera gukora ibitaramo uko byagenda kose.

Mu kiganiro yagiranye na Hoda Kotb kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, uyu muhanzikazi w’imyaka 56, yemeje ko azakomeza ibitaramo mu gihe cya vuba ku cyo byamusaba cyose.

Yagize ati: “Ngiye gusubira ku rubyiniro, nubwo naba nkururuka ntabasha guhagarara, cyangwa bikansaba kurwana n’ibiganza byanjye kubera bisusumira, nzabikora.”

Celine Dion wakunzwe n’abatari bake kubera ubuhanga yagaragazaga mu bihangano bye, avuga ko yabanje kurwana nubwo burwayi mu ibanga igihe kingana n’imyaka 17 atarabitangariza itangazamakuru n’abakunzi be muri rusange, kuko yatangiye kubona ibimenyetso byabwo mu 2008 akabitangaza mu 2022.

Ngo ni uburwayi butuma ahora yumva asa nk’ufite intambara arimo kurwana ndetse agahorana uburibwe mu mbavu bisa nk’aho zavunitse.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36
  5. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10