CECAFA U18:  Kayiranga yahamagaye abakinnyi azifashisha

CECAFA U18:  Kayiranga yahamagaye abakinnyi azifashisha

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, Kayiranga Baptiste yahamagaye abakinnyi 22 azifashisha mu mikino ya “CECAFA U18 Challenge Cup” izabera i Nairobi muri Kenya, kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza ku ya 9 Ukuboza 2023.

Iyi kipe yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023, ihita itangira imyitozo kuri Sitade ya Bugesera yitegura iyo mikino.

Mu bakinnyi bahamagawe barimo abasanzwe bakina mu cyiciro cya mbere nka Hoziyana Kennedy wa Bugesera FC na Iradukunda Pascal ukinira abatarengeje imyaka 20 mu ikipe ya Rayon Sports.

Aba bakinnyi biyongeraho Byiringiro Eric, Kwizera Pacifique, Ishimwe Moïse, Ntwari Mwajiruna, Shami Chris, David Okoce, Tinyimana Elias, Ruhamyanyiko Yvan, Byiringiro Benon na Ndayishimiye Bertrand.

Hari kandi Irakoze Jean Paul, Niyigena Abdoul, Irakoze Wilson, Sibomana Sulthan Bobo, Niyonkuru Protogene, Rukundo Olivier, Ntwari Anselme, Mugisha Christian, Nshuti Kevin na Sindi Jesus Paul.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Somalia, Sudan, Djibouti na Kenya izakira amarushanwa. Imikino y’iri tsinda izabera mu mujyi wa Kisumu.

Itsinda rya kabiri rigizwe na Uganda, Tanzania, Zanzibar na Sudani y’Epfo.

SHEMA IVAN

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42