CECAFA 2022: Ikipe y’u Rwanda yasezerewe, Uganda n’u Burundi zikomeza muri ½
Djibouti 0-5 Uganda
Rwanda 1-2 Burundi
Taliki 04-06-2022
Ethiopia-Tanzania(Njeru-12h00)
South Sudan-Zanzibar (Njeru-15h00)
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 3 ya CECAFA mu bagore “CECAFA Senior Women’s Championship 2022” irimo kubera muri Uganda , ikipe y’u Rwanda yasezerewe mu gihe ikipe ya Uganda n’u Burundi zamaze gukatisha itike ya ½ cy’irangiza.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kamena 2022 ni bwo habaye imikino y’umunsi wa gatatu muri rusange akaba yari imikino ya kabiri mu itsinda A. Ikipe ya Uganda yitwaye neza itsinda Djibouti ibitego 5-0 byatsinzwe na Aisha Nantongo, Margaret Namirimu, Sandra Nabweteme, Phiona Nabbumba na Fazilah Ikwaput. Iyi kipe yahise ikatisha itike ya ½ kuko wari umukino wa kabiri itsinze nyuma yo gutsinda u Rwanda ibitego 2-0.

Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe umukino wa kabiri n’u Burundi ibitego 2-1. Ibitego by’u Burundi byatsinzwe na Niyonkuru Sandrine mu gihe igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Usanase Zawadi.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri, ikipe y’u Rwanda ndetse na Djibouti zahise zisezererwa naho Uganda n’u Burundi zikomeza muri ½ cy’irangiza.
Kugeza ubu, Uganda ni yo iyoboye urutonde n’amanota 6 inganya n’u Burundi naho u Rwanda na Djibouti zigakurikiraho aho nta nota na rimwe zifite.
Muri iri tsinda hasigaye imikino isoza aho ikipe y’u Rwanda izakina na Djibouti aho Uganda ikine n’u Burundi zishakamo ikipe iyobora itsinda.
Imikino irakomeza mu itsinda B
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 04 Kamena 2022,imikino ya CECAFA 2022 irakomeza mu itsinda B hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri. Ikipe ya Ethiopia irakina na Tanzania naho South Sudan ikine na Zanzibar.
Muri iri tsinda imikino y’umunsi wa mbere, Ethiopia yatsinze Zanzibar ibitego 5-0 naho Tanzania itsinda South Sudan ibitego 2-0.