CAR: Amb. Kayumba yifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda mu Kwibuka 30

CAR: Amb. Kayumba yifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda mu Kwibuka 30

Ku wa 11 Mata 2024, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika (CAR) Kayumba Olivier, yifatanyije n’ingabo zoherejwe ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabareye ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda bya M’poko mu Mujyi Bangui, Umurwa Mukuru wa Santarafurika.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka, Amb. Kayumba yagaragaje akamaro ko kuzirikana ku rugendo rwo kwiyubaka  u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.

Yasabye urubyiruko n’abakiri bato gukomeza gusigasira ibyagezweho, ubudaheranwa no kwimakaza ubumwe, nk’uko bimaze imyaka 30 byubakwa.

Umuyobozi w’Ingabo zoherejwe muri Santarafurika ku bufatanye bw’ibihugu byombi Col. Gahima Alphonse, yagaragaje akamaro ko guhindura imyumvire y’abaturage no kurengera ikiremwamuntu mu gukumira ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Icyo gikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Santarafurika ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ni igikorwa kije gikurikira icyabane cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA) ku ya 7 Mata ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48