CAN 2023: Bigoranye, Côte d’Ivoire yatsinze Mali ibona itike ya 1/2

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 4, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, yabonye ikarita itukura mu minota ya mbere yatsinze Mali bigoranye ibitego 2-1, ibona itike yo kujya muri ½ cy’Igikombe cy’Afurika.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, ni bwo hakomeje gukinwa imikino y’Igikombe cy’Afurika kiri kubera muri Côte d’Ivoire hakinwa umukino wacyo wa kabiri wa ¼.

Umukino wabereye kuri Stade de la Paix de Bouaké, utangirana imbaraga ku mpande zombi kuko zatangiye kugera imbere y’izamu no kugaragaza inyota y’ibitego mu minota ya mbere.

Ku munota wa munani, Mali yabonye koruneri bisa n’aho Odilon Kossounou wa Côte d’Ivoire akijije izamu n’akaboko ariko umusifuzi wo mu Misiri, Mohamed Adel, avuga ko nta cyabaye.

Nyuma y’indi minota umunani Kossounou yongeye gukora ikosa mu rubuga rw’amahina, ahesha Mali Penaliti nubwo yatewe nabi na Adama Traoré, Umunyezamu wa Côte d’Ivoire, Yahya Fofana, akayikuramo.

Kossounou wari ufite amakosa menshi muri uyu mukino yahawe ikarita y’umuhondo wa kabiri, iba iy’umutuku ku munota wa 43.

Umutoza wa Les Éléphants, Emerse Fae, yahise akora impinduka yihuse akura mu kibuga rutahizamu, Nicolas Pépé, amusimbuza Wilfried Singo ukina mu kibuga hagati.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko ko kumva inama z’abatoza anganya igitego 0-0.

Igice cya kabiri na cyo cyatangiye Côte d’Ivoire yiyongeramo imbaraga kuko yakuyemo Serge Aurier na Christian Kouame ishyiramo Sébastien Haller na Willy Boly.

Uburyo bwa mbere bukomeye muri iki gice bwabonetse nyuma y’iminota itanu gitangiye, ubwo Mali yahererekanyaga neza ariko ikananirwa kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko Amadou Haidara afata umwanzuro wo gutera ishoti rinini, Fofana ararigarura.

Muri iyi minota Côte d’Ivoire yari yacurikiweho ikibuga ku buryo abakinnyi bayo bose bari basubiye inyuma cyane, umupira ufitwa na Mali yageragezaga gushaka gutsinda.

Igitego cya mbere muri uyu mukino cyagiyemo ku munota wa 71 gishyizwemo na Dorgeles Nene wa Mali warebye uko Umunyezamu Fofana ahagaze akamutera ishoti riremereye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.

Dorgeles yanze kwishimira iki gitego kuko yatsinze Côte d’Ivoire nk’igihugu cy’ababyeyi be bombi nubwo akinira Mali. 

Si we gusa w’Umunya-Mali ufite aho ahuriye n’iki gihugu kuko na Yves Bissouma yavukiye mu Mujyi wa Abidjan.

Ku munota wa 90, Simon Adingra yatsindiye Côte d’Ivoire igitego cyo kwishyura biturutse ku kavuyo no guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Mali mu rubuga rw’amahina.

Amakipe yombi yahise aboneraho gusatirana ingufu ngo abone igitego cy’intsinzi ariko birangira Côte d’Ivoire ari yo igishyizemo ku munota wa 120, gitsinzwe na Oumar Diakité biturutse ku kazi gakomeye k’ishoti ryatewe na Seko Fofana.

Diakité yahise ahabwa ikarita itukura kubera kwishimira igitego akuramo umwenda yari yambaye kandi yari yabonye n’undi muhondo mu mukino hagati.

Nyuma y’umukino Hamari Traoré yahise atangira gushyamirana n’abasifuzi kugeza ubwo yeretswe ikarita itukura.

Muri 1/2 Côte d’Ivoire izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mukino uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024, kuri Stade Alassane Ouattara d’Ebimpé.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 4, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE