CAF yemereye Al Hilal SC na Al Merreikh gukina Shampiyona y’u Rwanda

CAF yemereye Al Hilal SC na Al Merreikh gukina Shampiyona y’u Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ubusabe bw’amakipe ya  Al Hilal SC na Al Merreikh yo muri Sudani bwo gukina  muri Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino 2025/2026.

Ayo makipe yasabye uburenganzira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo akine muri Shampiyona y’u Rwanda, kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri icyo gihugu.

Tariki ya 24 Ukwakira 2025,  FERWAFA yabihaye umugisha, bigezwa no muri Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Icyakora ayo  makipe yombi yari ategereje ko CAF yemeza icyifuzo cyayo cyo gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Inama ya komite Nyobozi ya CAF yateranye Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, mu mujyi wa Rabat muri Maroc yemeje ubusabe bw’aya makipe bwo gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Al Hilal SC ikomeje kwitegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions League, aho igomba gukina na MC Alger, ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, kuri Stade Amahoro.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa Munani, aya makipe azayikina nk’ibirarane kuko azahita akomereza aho igeze.

Biteganyijwe kandi ko nta gihindutse mu mpera z’iki cyumweru, Rwanda Premier League izashyira hanze ingengabihe ya Shampiyona ivuguruye izagaragaza uko aya makipe azakina.

Al Hilal SC na Al Merreikh zemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48