CAF yashyize irushanwa rya CHAN 2024 muri Kanama

CAF yashyize irushanwa rya CHAN 2024 muri Kanama

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), yimuye irushanwa Nyafurika rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2024) kubera imbogamizi zirimo kubura amakipe arikina ibikorwaremezo n’ibindi.

Irushanwa rya CHAN 2024, ryari riteganyijwe kuzakinwa tariki ya 1 Gashyantare kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025 ryimiuriwe mu kwezi kwa Kanama 2025.

Nubwo ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025 muri Kenny’s hazaba tombora y’amatsinda, haracyibazwa amakipe abiri asigaye mu azakina iri rushanwa kuko harimo 19, andi abiri CAF ikaba yaratangaje ko azamenyekana nyuma.

Iri rushanwa kandi ryabuze ubushobozi bw’ibibuga bizakinirwaho, ibikorwa remezo bigendanye na byo, cyane cyane ibyo muri Kenya kuko byubatswe huti huti nyuma y’uko CAF iyitangarije amatariki ntarengwa.

CAF kandi yanze ko ibihugu byazagira ibibazo mu mitegurire y’amarushanwa y’imbere mu gihugu harimo na Shampiyona zitandukanye,

Ibyo bibazo byose byatumye CAF ifata umwanzuro wo guhagarika iri rushanwa ikaryigiza inyuma, aho ryimuriwe muri Kanama 2025, kugira ngo bitange umwanya ku myiteguro y’ibihugu bizaryitabira n’ibizaryakira.

CAF yashyize irushanwa rya CHAN 2024 muri Kanama
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42