Bwiza yakoze impanuka asubika kuririmbira i Bugesera

Bwiza yakoze impanuka asubika kuririmbira i Bugesera

Umuhanzikazi Bwiza, wari utegerejwe kuririmba mu gitaramo ‘Summer Country Tour’ kiri kubera mu Karere ka Bugesera yamaze gutangaza ko atakiririmbye kubera impanuka yakoze ubwo yerekezaga kuri Sitade iki gitaramo kiri kuberaho.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram Bwiza yavuze ko yakoze impanuka ubwo yajyaga mu gitaramo ndetse yisegura ku bakunzi be bari bamutegereje.

Yagize ati: “Ku bakunzi banjye b’ibitangaza, mbiseguyeho nkomeje ku kuba ntari bushobore kubataramira nkuko byari biteguye, bitunguranye nakoze impanuka ubwo nari mu nzira nerekeza aho igitaramo kiri bubere, bituma ntari bubashe kubataramira.”

Yakomeje ati: “Ndabizi benshi muri mwe mwari muntegereje ndetse biremereye umutima wanjye kuba ntari bubashe kubana namwe, urukundo rwanyu no kunshyigikira, no kunyumva bisobanuye byinshi amagambo atabasha gusobanura. Ndabasezeranya ko nzabibishyura vuba, mbere y’ibyo rero mugire amahoro, kandi nizeye kongera kubabona mwese vuba”.

Bwiza yari ategerejwe kuza ku rubyiniro hamwe na The Ben, Bruce Melody, ndetse na Kitoko nkuko bagendanye i Musanze na Nyagatare ndetse mbere y’uko baza i Bugesera yari yatangaje ko bagomba kumwitega kuko aje mu Karere k’iwabo kandi ko bigoye gutsindira Umwamikazi mu Bwami bwe.

Ibitaramo bya Summer Country Tour birakomereza mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga ari na ho bizasorezwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25