Bwa mbere Tour du Rwanda 2024 izagera i Kibeho

Bwa mbere Tour du Rwanda 2024 izagera i Kibeho

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa ku magare, FERWACY, ryatangaje imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda 2024 n’amakipe azayitabira.

Ibi byerekezo bishya bizakoreshwa n’amakipe azitabira Tour du Rwanda ya 2024 byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023.

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga rizagera mu Turere 21 Kuva tariki 18 kugeza 25 Gashyantare 2024.

Umwaka utaha, Tour du Rwanda 2024 izitabirwa n’amakipe 16 muri 20 yasabye kwitabira.

Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yavuze ko irushanwa ry’umwaka utaha rizaba ryihariye dore ko rizaba habura umwaka umwe ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi mu 2025.

Yagize ati: “Ntabwo Tour du Rwanda itaha izaba yihariye gusa, ahubwo igiye kubanziriza Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika. Dufite gahunda yo kwerekana irushanwa ryose riri kuba, nyuma yo gukora igeragezwa ryagenze neza ubushize, tubifashijwemo na Canal+ na RBA”.

Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel-Premier Tech (Israel), TotalEnergies (u Bufaransa) na Eolo-Kometa Cycling Team (u Butaliyani).

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (u Bubiligi), Asta Qazadstan Dev Team (Kazakhstan), Groupama FDB (u Bufaransa), Bike Aid ( u Budage) na Lottto Dstny (u Bubiligi).

Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Algeria, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice, Eritrea, Ethiopia, u Butaliyani na ICI CMC (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).

Tour du Rwanda 2023 yegukanywe n’Umunya-Erythrée Henok Mulueberhan akoresheje amasaha 28 iminota 58 n’isegonda1.

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2024:

Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare: BK Arena – Rond-point KCC (Gusiganwa n’ibihe nk’ikipe ibilometero 18).

Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare: Muhanga-Kibeho (ibilometero 130).
Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare: Huye-Rusizi (ibilometero 141).
Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare: Karongi- Rubavu (ibilometero 92).
Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare: Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13).
Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare: Musanze-Mont Kigali (ibilometero 93).
Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi- Kayonza (ibilometero 142).
Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 90).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49