Burna Boy yiyongereye ku banyafurika bakoze amateka muri Amerika

Burna Boy yiyongereye ku banyafurika bakoze amateka muri Amerika

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Nigeriya Damini Ebunoluwa Ogulu MFR uzwi cyane nka Burna Boy, yiyongereye ku banyafurika bakoze amateka muri Amerika, nyuma yo kuba umunyafurika wa mbere winjije amafaranga menshi mu gitaramo yakoreye muri Amerika.

Ni ibyagaragajwe muri Raporo y’ikigo cyitwa Touring Data yanyujije kuri X, igaragaza ko Burna boy ari we muhanzi nyafurika winjije amafaranga  menshi tariki 2 Werurwe 2024 mu gitaramo yakoreye muri  TD Garden Arena i Boston isanzwe  yakira abantu ibihumbi 19.

Icyo kigo kigaragaraza ko muri uyu mwaka uyu muhanzi akomeje gukora amateka atarakorwa n’uwo ari we wese ku isoko ry’umuziki, aho yaciye agahigo ko kwinjiza angana na  miliyoni 1.5 y’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda .

Si ubwa mbere kandi Burna boy yandika amateka nk’aya, kuko no mu 2022 ubwo yakoreraga igitaramo ahitwa Madisson Square Garden nabwo yaciye agahigo nkako.

Nubwo bimeze bityo ariko, ntabwo byahagaritse urugendo rw’ibitaramo bitandukanye Burna boy arimo gukora, bigize  umuzingo we wa karindwi yise I told them.

Uretse kuba uyu muhanzi arimo kwagura isoko ry’umuziki w’Afurika ku rwego mpuzamahanga, yaciye agahigo k’uko ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo 2 zahawe igihembo cya silver mu Bufaransa.

Burna Boy yasohoye umuzingo wa karindwi witwa I told them, igizwe n’indirimbo 15 tariki 25 Kanama 2023, akaba ari na wo arimo gukorera ibitaramo.

Burna Boy amenyerewe mu ndirimbo nka Common Person, City Boys, If I’m Lying n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35