Burera: Igishanga cya Kamiranzovu cyitezweho kuzamura umusaruro n’iterambere ry’abaturage

Burera: Igishanga cya Kamiranzovu cyitezweho kuzamura umusaruro n’iterambere ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024, Umuyobozi w’Akarere ka BureraMukamana Soline mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa yagarutse ku kuba itunganywa ry’igishanga cya Kamiranzovu rizagira uruhare mu kuzamura umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro umushinga ‘Kungahara Burera’ ugiye gukorera mu gishanga cya Kamiranzovu, mu Murenge wa Butaro n’ibice bigikikije ugamije kongera umusaruro mu buhinzi no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Leta yatunganyije igishanga cya Kamiranzovu mu rwego rwo kugira ngo gikoreshwe neza kuko byari bimaze kugaragara ko kimaze kwangirika bitewe n’isuri no kugikoresha nabi, bikaba byatumaga umusaruro uba muke.”

Igikorwa cyo gutangiza uyu mushinga cyitabiriwe na Izamuhaye, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Umwiza Catherine, intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, Amparo Gonzalez Diez na Perezida wa Areco Rwanda, Nsabimana Alexis.

Kuwutangiza byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, abahagarariye Abafatanyabikorwa b’Akarere barimo Areco Rwanda , abayobozi n’abahagarariye inzego zitandukanye zikorera mu Karere.

Uyu mushinga uzagira uruhare mu kurwanya isuri mu bice bikikije iki gishanga, gufata neza inzira z’amazi muri iki gishanga, ubujyanama ku gusimburanya neza ibihingwa no gukoresha neza inyongeramusaruro; ibi bikaba bizatuma umusaruro wiyongera mu bwinshi no mu bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere ry’abaturage.

Ygize ati: “Ndashima abafatanyabikorwa barimo Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, ku nkunga yahaye Akarere ka Burera izafasha mu kongera umusaruro w’ibihingwa muri icy gishanga cya Kamiranzovu hibandwa ku mikoreshereze yacyo myiza.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42