Burera: Abahinzi b’ibigori babangamiwe n’abamamyi batesha agaciro umusaruro

Burera: Abahinzi b’ibigori babangamiwe n’abamamyi batesha agaciro umusaruro

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Burera kuri ubu barataka igihombo baterwa n’abamamyi bagura umusaruro wabo ku mafaranga make, bitwaje ko byeze ku bwinshi ku buryo ngo n’abakiliya ari bake, bagasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo no kubashakira amasoko.

Mukamwezi Languida wo mu Murenge wa Cyanika avuga ko ubuyobozi bukwiye kubarengera.

Yagize ati: “Dukeneye ubuvugizi kuko hari abantu baza bakagura imyaka ku mafaranga make bitwaje ko ngo bagura umusaruro bakawushyira bamwe mu bacuruzi ngo bemerewe isoko, ku buryo ndetse no mu nzira basigaye badutangiriramo wabima ibigori bakakubwira nabi kugeza n’ubwo bagukubita, turifuza ko bazana abo ba rwiyemezamirimo bakajya batugurira umusaruro”.

Hakizimana Alphonse we avuga ko igiciro babaguriraho kikiri hasi cyane ugereranyije n’umwanya  n’amafaranga umutu aba yashoye kugira ngo ikigori cyere.

Yagize ati: “Kuri ubu barimo kutugurira ibigori ku mafaranga 200, nyamara twaguze ifumbire, dushyiramo za nyakabyizi, dutera imiti, wajya kubona ukabona umumamyi aguhaye amafaranga y’intica ntikize, ubu se koko ikibazo cyo kugira ngo ikiguzi cy’umusaruro w’ibigori gishakirwe igisubizo kiragoranye ku buryo ubuyobozi butadutabara?”

Yongeyeho ati: “Twifuza ko iki kibazo cy’abamamyi cyafatitwa umurongo uhamye ntabwo ibi kandi biri mu bigori gusa kuko n’indi myaka usanga hari abamamyi bashinze iseta ku muhanda mu nkengero z’amasoko.”

Umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Nizeyimbabazi Jean de Dieu, avuga ko ikibazo cy’abamamyi kuri ubu muri Burera cyahagurukiwe, kandi ko abaguzi badakwiye kubika urusyo ku bahinzi babahenda.

Yagize ati: “Abaguzi basabwa kugurira ku giciro cyagenwe na Minisityeri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, ku buryo budahombya umuhinzi, ugura agomba kuba afite ibyangombwa kugira ngo tumumenye, abamamyi bo kuri ubu turimo turakora ubukangurambaga kugira ngo tubace burundu.

Akomeza avuga ko ibigori mu karere ka Burera ikilo cy’ibigori kigomba kugura amafaranga hagati ya 300 na 400

Yagize ati: “Ni ukuvuga ko ibigori bitaruma neza bigura amafaranga 350 naho 400 ni ibigori byumye neza, tukagira n’ikindi cyiciro cy’ibigori, bya ya makoperative yo mu bwanikiro hari ibigori biri ku mahundo icyo nakubwira ni uko ikilo kigura ku mafaranga 316 biri ku gitiritiri bishobora no kugenda bizamuka bimanuka bitewe ni uko biba bimeze.”

Ubuyobozi bw’Akarere kandi busaba abaturage bashaka kugurisha ibigori ko baza ku Mirenge bagahabwa ibyangombwa byo gucuruza imyaka kuko ibyangombwa ni ubuntu.

Mukamwezi Languida avuga ko bahendwa ku bigori byabo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14