Burera: Abahinga mu gishanga cya Kamiranzovu bugarijwe n’ibihombo

Burera: Abahinga mu gishanga cya Kamiranzovu  bugarijwe n’ibihombo

Abakora ubuhinzi mu gishanga cya Kamiranzovu mu Karere ka Burera bavuga ko kutagira ubwanikiro bw’ibigori bibateza igihombo, kuko iyo babisaruye bajya kubyanika mu ngo iwabo haba hadatunganyije neza umusaruro wabo ukangirika, ngo bakaba bifuza ko bahabwa ubwanikiro.

Icyo gishanga kiri ku buso bwa hegitari zisanga 400, abakoreramo ubuhinzi bw’ibigori mu Murenge wa Butaro; basanga baramutse bubakiwe ubwanikiro byabateza imbere kuko bajya bagurishiriza umusaruro wabo igihe babishatse ku giciro cyiza kandi ufite isuku nk’uko Habumugisha Sylivestre abivuga.

Yagize ati: “Nk’ubu duhinga ibigori ariko ntabwo tugira ubwanikiro, kuko mu gihe cyo kubisarura ntitugira aho kubyanika bimwe birabora, amashitingi ni make bikunze kunyagirwa, ubwo rero urumva ko kubifata neza no kubibika hakirimo ikibazo gikomeye kandi biduteza igihombo”.

Maniraguha Therese na we ashimangira ko ubwanikiro bukenewe cyane ngo kuko bubafasha kurinda umusaruro wabo ndetse bakizigamira.

Yagize ati: “Kubera ko nta bwanikiro buhari bamwe duhitamo kugurisha umusaruro wacu bamwe bakajya kubyotsa bitari byuma, ibi rero biduteza igihombo kuko aba nafata nk’abamamyi babitwara ku giciro gike. Ubuhunikiro ni ngombwa nawe urebye ahantu duhinga ibigori ukuntu hangana, iki gishanga gikeneye ubwanikiro”.

Maniraguha Therese na we avuga ko ubwanikiro bukenewe

Iki kibazo aba bahinzi bibaza kuri ubu ngo kirimo gushakirwa umuti nk’uko Jean de Dieu Nizeyimbabazi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere mu Karere ka Burera   yabitangaje.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubwanikiro ku bahinzi bo mu gishanga cya Kamiranzovu kigaragarira buri wese kuko ni kinini ku buso bugera kuri hegitari 456,  heramo ibigori n’ibirayi, usibye abo bavuga ko nta bwanikiro ariko nanone nta buhunikiro buhari, igisubizo rero cyabonetse ku bufatanye n’umuterankunga ariwe Ishyirahamwe Nyarwanda ryita ku bidukikije (ARECO-RWANDA NZIZA), ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hagiye kubakwa ubwanikiro bune n’ikigega kimwe cyo guhunikamo ibirayi”.

Igishanga cya Kamirazovu kuri ubu gihingwamo n’abahinzi bagera ku 1400 bibumbiye mu makoperative abiri, ahinga ibigori n’ibirayi kuba rero bagiye guhabwa ubuhunikiro n’ubwanikiro bigiye kubongerera ubuziranenge bw’umusaruro wabo ndetse babashe no kwizigamira kugira ngo bazagurishe ku giciro cyiza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42