Bruce Melodie yateguje umugoroba wo gusangira n’abafana be

Bruce Melodie yateguje umugoroba wo gusangira n’abafana be

Umuhanzi Bruce Melodie yateguje ibirori byo guhura no kuramukanya n’abafana be yise ‘Ibitangaza’.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ry’itariki ya 01 Mutarama 2025 batashye bamwirahira ku bw’umunezero yabahaye mu gitaramo ‘The New Year Gloove’ yahuriyemo na The Ben.

Akimara kuva muri BK Arena, Bruce Melodie yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho integuza y’ibyo birori.

Yagize ati: “Nyuma ya BK Arena, Ibitangaza Night Party, duhure turamukanye.”

Nubwo uyu muhanzi atagaragaje neza itariki ariko kuri iyo nteguza bigaragara ko ibyo birori bizaba ari ku wa Gatanu muri Kigali Universe, aho kwinjira ari ibihumbi 10 na 20 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Igitaramo The New Year Gloove cyahuje Bruce Melodie na The Ben cyabaye isoko y’umunezero ku bakunzi b’umuziki bishimangira ko ubufatanye bw’abahanzi bukenewe cyane mu muziki w’u Rwanda.

Bruce Melodie yagaragaje ko nubwo yaririmbye inyinshi mu ndirimbo ze hari n’izo ataririmbye.

Ati: “Dore urutonde rw’indirimbo ntakoze Katerina, Katapila, Izina, Fou de Toi, Serebura, Roza, ntakibazo munyibutse n’izindi.”

The New Year Gloove ni  igitaramo cyambukiranyije umunsi kuko cyatangiye saa tatu n’iminota 21 z’umugoroba wo ku wa 1 Mutarama 2026 kikarangira saa munani n’iminota 15 zo ku wa 2 Mutarama 2026.

Ibitangaza Night Party, abakunzi ba Bruce Melodi bazaba babukereye
Bruce Melodie yatanze ibyishimo akomeza kwigarurira imitima y’abakunzi be
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35