Bruce Melodie yagiye kumenyakanisha ‘Pom Pom’muri Tanzania

Bruce Melodie yagiye kumenyakanisha ‘Pom Pom’muri Tanzania

Umuhanzi Bruce Melodie yagiye muri Tanzania mu ruzinduko rwo gukora ibiganiro n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu mu rwego kumenyekanisha indirimbo ye ‘Pom Pom’ yahuriyemo na Diamond Platnumz na Joel Brown.

Bruce yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, akaba ari gahunda avuga ko azatangira guhera tariki 29-31 Mutarama 2026, aho azazenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania.

Bruce wagaragaraga nkaho nta magambo menshi, ashaka kubwira itangazamakuru, yagaragaje ko byatewe n’umunaniro anisegura ku bakunzi be kubera ko kuzongera kuvugana na bo mu buryo asanzwe abavugishamo ku mbuga nkoranyambaga (Live) bizagorana.

Ati “Twerekeje muri Tanzania, impamvu nta mbaraga nyinshi mfite ndabyutse, ariko mukanya ndaba maze gushyuha. Ndamara gushyuha ntakibashije kubavugisha kuko mfite ibintu byinshi byo gukora. Ibikorwa byose bizagenda biba tuzagenda tubabwira. Musigare amahoro!”
Bruce Melodie agiye muri Tanzania nyuma y’iminsi mike ari muri Kenya, aho tariki 22 Mutarama 2025, yari yatangiriye urugendo na rwo kumenyekanisha iyo ndirimbo.

Biteganyijwe ko Bruce Melodie azava muri Tanzania yerekeza muri Uganda no mu Burayi, aho afite igitaramo i Bruxelles mu Bubiligi, azahuriramo na Sheebah Karungi ku wa 7 Werurwe 2026.

Bruce Melodie yeherekejwe n’abarimo Mubicyane usanzwe amucungira umutekano
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25