Bruce Melodie na The Ben ntibavuga rumwe ku kongera guhurira ku rubyiniro

Bruce Melodie na The Ben ntibavuga rumwe ku kongera guhurira ku rubyiniro

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yateye utwatsi amakuru yatangajwe na Bruce Melodie y’uko, bateganya kuzengurukana Igihugu mu bitaramo byiswe ‘2026 Summer Country Tour.’

Ni itangazo rimaze amasaha make ritangajwe ku mbuga nkoranyambaga z‘iyo  kompanyi 1:55 ndetse n’iza Bruce Melodie bivuga ko andi makuru ajyanye n’ibyo bitaramo azatangazwa vuba.

1: 55 AM, banditse bati: “Byamaze kwemezwa ko tugiye kuzenguruka ibice bine by’igihugu cyacu dukunda turi kumwe n’ibihangange bibiri by’umuziki mu gihugu cy’imisozi igihumbi Bruce Melodie na The Ben.”

Bruce Melodie na we yabishimangiye ubwo yasangizaga integuza y’ibyo bitaramo abakunzi be, maze akandikaho ati: “Rwanda turaje, ibindi bisobanuro bizaza vuba […]”

Nubwo bemeje amakuru y’ibyo bitaramo ariko  ku ruhande rwa The Ben we yahakanye iby’ayo makuru avuga ko  ari ibihuha.

Yagize ati: “Amakuru y’ibihuha”.

Nubwo bari batangaje ko ibyo bitaramo byemejwe ariko bari bataratangaza igihe bizabera amatariki nuko intara zizakurikirana.

Bruce Melodie na The Ben baherukaga guhurira mu gitaramo tariki 01 Mutarama 2026, cyiswe ‘The New Year Groove’ cyateguwe na The Ben kikabera muri BK Arena.

The Ben yahakanye ibyo gutarama mu bitaramo byateguwe na 1:55 AM
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25