BPR Bank Rwanda Plc yamaze impungenge abanyamigabane ba Banki y’Abaturage

BPR Bank Rwanda Plc yamaze impungenge abanyamigabane ba Banki y’Abaturage
George Rubagumya, Perezida wa BPR Bank Rwanda Plc (Foto Kayitare J.P)

George Rubagumya, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi wa BPR Bank Rwanda Plc, yatangaje ko Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatangiwe n’Abanyarwanda ariko nyuma hakaza abantu benshi bayishyiramo akajagari bituma abantu ibava ku mutima.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 04 Gicurasi 2022, nyuma yo kumurika ku mugaragaro ibirango bishya by’iyi banki.

Bamwe mu banyamuryango b’iyahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda, bagiye bagaragaza kwinubira kuba imigabane yabo yaba igiye kuburizwamo bityo bagahomba.

Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc busobanura ko bugiye gushaka abo bantu bafite imigabane muri iyi banki. Bugaragaza ko butazi abo ari bo ariko ko banditse ndetse banafite za konti.

Rubagumya yagize ati: “Twahagurutse tugiye kubashaka, tubahamagare baze kandi abenshi ni bo bacuruzi mu gihugu, abari hanze ya Kigali nta bufasha babonaga bari barayizinutswe”.

Mu myaka 3 cyangwa 4 ishize, muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda harimo akavuyo kenshi.

Imikorere igiye guhinduka abanyamuryango bakongera kugaruka bagafasha ubucuruzi mu Turere bakoreramo.

Yizeza ko ako kavuyo katazagaruka muri banki. Ati: “Hari abatekereza ko KCB Rwanda yaguze BPR, ubusanzwe BPR Rwanda yaguze ubucuruzi bwa KCB Rwanda.

Uretse kuvuga ngo twashakaga kugumana izina rya BPR, KCB imaze imyaka 14 mu Rwanda.

Si umuntu waturutse hanze atazi iyo ajya, icyakozwe ni uguhuza izi banki zombi kugira ngo akavuyo karimo gashiremo hanyuma ibe banki ikomeye”.

Abanyamigabane ni bo bubatse banki ya BPR iyo ushyize amafaranga mu kibina/ikimina mu bucuruzi icyo ukuramo ni inyungu (Dividend), n’imigabane yawe ikazamura agaciro.

Abanyamigabane ntabwo bazi niba imigabane yabo yarazamuye agaciro kuko nta n’inyungu bigeze babona.

Rubagumya amara impungenge umunyamuryango ufite imigabane muri BPR ko ayifiteho uburenganzira.

Ati “Uje ukavuga ngo ndashaka kuva muri iyi banki, icyo gihe dushaka ibintu bibiri dukora.

Dushaka ba banyamigabane basigaye inyuma kugira ngo bagure imigabane yawe kugira ngo ubwitabire bw’Abanyarwanda butajya hasi, bayigure na bo bayigumane”.

Ushaka gusohoka akava muri iyi banki, amafaranga KCB Group yayashyize ku ruhande. Icyo BPR Bank Rwanda Plc ishaka, ni ukumenya abo banyamigabane batangiranye na yo nyuma ikaza kubava ku mutima.

Abantu batangiranye na BPR hagaragazwa ko badakwiye kuyivamo kandi ari bwo igize agaciro. Abasaba kuza gukorana na banki yabo igakura ndetse n’agaciro k’imigabane yabo kakazamuka.

Amara impungenge ko KCB Group nta mafaranga ivana mu Rwanda, nta nayo izahavana idatanze inyungu ku banyamigabane.

Rubagumya ati “Mbere y’ibyo, uhembwa ni Umunyarwanda, imisoro irihwa ni iy’u Rwanda, iyi banki ni iy’u Rwanda”.

Amashami ya BPR Bank Rwanda n’aya KCB kugeza ubu arasaga 100 mu Rwanda. Abakozi ba BPR basaga 800 bazahugurwa kuri serivisi za banki ku buryo bugezweho. Avuga ko iyi banki ikomeye kuko ifite amafaranga, ifite abantu b’abanyamahanga n’Abanyarwanda bakorana nayo.

KCB Group ni banki yihariye, muri Kenya Guverinoma ifite 25% by’imigabane muri iyi banki.

Abashoramari b’abanyamahanga na bo bagira imigabane muri KCB Group ndetse n’abantu benshi ku giti cyabo n’Abanyarwanda bafitemo imigabane.

Banki y’Abaturage yatangiye mu 1975, ubu ifite abakozi basaga 1000 n’amashami 154.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48