Boxing: Valentin Ntabangayimana yitabiriye irushanwa ry’abato muri Arumeniya

Boxing: Valentin Ntabangayimana yitabiriye irushanwa ry’abato muri Arumeniya

Valentin Ntabanganyimana ukina umukino w’iteramakofe ari kumwe n’umutoza we Jean Claude Gatorano berekeje muri Arumeniya ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu aho bagiye kwitabira irushanwa ry’Isi ry’abato ritangira kuri uyu wa 23 Ugushyingo kugeza ku ya 4 Ukuboza 2023.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda umutoza we Jean Claude Gatoramo yavuze ko bizeye itsinzi muri iyi mikino.

Yagize ati ‘’Tugiyeyo gutsinda, tugomba guhesha ishema igihugu cyacu. Iyi ni Shampiyona y’Isi kandi turashaka ko ibendera ry’u Rwanda rizamuka hejuru.

Twagize imyiteguro myiza, tubikesha Federasiyo y’Umukino w’Iteramakofe, Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike. Nizeye ko tuzagaruka iwacu dufite umudari’’.

Ni ku nshuro ya Kabiri u Rwanda rugiye kwitabira imkino mpuzamahanga nyuma yo kwitabira irushanwa rya ‘Bingwa Wamabingwa’ yo muri Tanzaniya muri 2018.

Iri rushanwa ry’Isi ry’abato ryitabiriwe n’abakinnyi 448 baturutse mu bihugu 58 byo hirya no hino ku Isi.

Biteganyijwe ko umukino ufungura irushanwa uba kuri uyu wa Kane mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki 3 Ukuboza 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42