BNR yijjeje ko umusaruro uhari mu buhinzi utanga icyizere ku igabanuka ry’ibiciro ku masoko

BNR yijjeje ko umusaruro uhari mu buhinzi utanga icyizere ku igabanuka ry’ibiciro ku masoko

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yijeje ko umusaruro w’ubuhinzi w’iki gihembwe cy’ihinga, utanga icyizere cyo kuzagabanya izamuka ry’ibiciro ku masoko ku buryo ibyo u Rwanda rwatumizaga hanze bizagabanyuka.

Yabigarutseho ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda ku Badepite n’Abasenateri n’ingamba zihari mu kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Raporo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Rwangombwa John, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, ikubiyemo ishusho y’ubukungu bw’Igihugu uko bwifashe mu mwaka wa 2022-2023.

Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko nubwo ubukungu bwifashe nabi ku Isi kubera ahanini ibibazo birimo intambara ya Ukraine n’u Burusiya, icyorezo cya COVID 19 ndetse n’imihindagurikire y’ikirere, ubukungu bw’u Rwanda butahungabanye.

Ibyo bigaragazwa n’ubwiyongere bw’Umusaruro Mbumbe (GDP) uwazamutse ku kigero kingana na 8.1% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 biturutse ahanini ku rwego rwa serivisi.

Yagize ati: “Ariko icyo twishimira ni uko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero gishimishije, bwazamutse ku rugero rwa 8% nk’uko byari byagenze mu mwaka wawubanjirije ariko kubera ko ibibazo byari byabaye ku kwiyongera kw’ibiciro nka Banki Nkuru y’u Rwanda, byari ngomba gufata ibyemezo byunganira ibindi byafatwa na Leta n’ibifatwa ku rwego mpuzamahanga kugira twongere gusubiza hasi ukwiyongera kw’ibiciro.”

Yakomeje agira ati: “Amafaranga dutanga muri Banki nk’inguzanyo yariyongereye, muri iki gihe inguzanyo nshya zazamutseho 37.2%.”

Iyi raporo iragaragaza ibyo Banki Nkuru y’u Rwanda yagezeho mu gushyira mu bikorwa intego zayo zo guharanira ukudahindagurika kw’ibiciro n’ukutajegajega k’urwego rw’imari.

Gusa urwego rw’ubuhinzi rwari kugira uruhare rukomeye mu kugabanya ibiciro ku isoko, ngo ibihe byose by’umwaka ushize ntabwo byatanze umusaruro bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Guverineri Rwangombwa agaragaza ko Roporo z’Ubuhinzi mu Rwanda zitanga ikizere cyo gutanga umusaruro kubera ingamba Leta y’u Rwanda yashyizemo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49