Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yijeje ko izamuka ry’ibiciro rishobora kugera ku mpuzandengo ya 13,9% mu 2026, ariko ikaba iteganya ko rizagabanyuka mu mwaka utaha wa 2027 rikagera munsi ya 8% mu gihembwe cya kabiri cyawo.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo hatangazwaga imyanzuro yavuye mu Kanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko izamuka ry’ibiciro rikomeje guterwa ahanini n’umusaruro muke w’ubuhinzi, izamuka ry’ibiciro by’ingufu ndetse n’ingaruka z’impinduka ziri ku isoko mpuzamahanga.
Ati: “Mu gihembwe cya mbere cya 2026, izamuka rusange ry’ibiciro ryageze ku mpuzandengo ya 11.2%, ugereranyije na 7.3% twari dufite mu mwaka wari wabanje. Ibi bigaragaza izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bitarimo ibiribwa bishya ndetse n’ingufu.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Kanama 2026, izamuka rusange ry’ibiciro ryageze kuri 15,7%, rivuye kuri 14,5% muri Nyakanga. Iby’ingendo byazamutseho 24,2%, imiturire, amazi, amashanyarazi, gazi n’izindi ngufu bizamuka 20,4%, mu gihe ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,3%.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko mu bihembwe bibiri bya mbere by’uyu mwaka, izamuka ry’ibiciro ryarenze igipimo cyo hejuru cya 8% gisanzwe, ari yo mpuzandengo ya BNR.
Mu mpamvu z’izamuka ry’ibiciro BNR yagaragaje ko harimo izamuka rya lisansi n’amashanyarazi, ndetse n’umusaruro muke w’ubuhinzi wagize ingaruka ku biciro by’ibiribwa bishya.
BNR kandi iravuga ku ngaruka z’izamuka ry’ibiciro zishobora gukomeza n’igihe impamvu zariteye zatangiye kugabanyuka.
Guverineri yavuze ko iyo abaturage n’ibigo biteganya ko ibiciro bizakomeza kuzamuka, abacuruzi bashobora kongera ibiciro, abakozi na bo bagasaba imishahara iri hejuru, bikongera ikiguzi cy’umusaruro.
Ati: “Iyo ingo n’ibigo bitangiye guteganya ko ibiciro bizakomeza kuzamuka, ibigo bishobora gutangira kongera ibiciro birenze izamuka ry’ibiciro by’ibyo bikoresha mu gukora cyangwa gutanga serivisi. Iyo ibi bikomeje, bishobora no gutuma abakozi basaba imishahara iri hejuru, bigakomeza kuzamura ikiguzi cy’umusaruro w’ibigo, na byo bikongera ibiciro.”
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ikoresha politiki y’ifaranga mu kugabanya iki gitutu no gufasha izamuka ry’ibiciro gusubira ku ntego y’igihe giciriritse ya 5%.
Nubwo BNR iteganya ko 2026 izarangira izamuka ry’ibiciro rikiri hejuru, ivuga ko igitutu cyaryo gishobora kugabanyuka mu mwaka utaha wa 2027.
Icyakora, iryo teganya rishobora kugira ngaruka ku ihibdagurika ry’ibihe, umusaruro w’ubuhinzi, ibiciro bya peteroli n’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga ndetse n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati.
BNR ivuga ko izakomeza gukurikirana uko ibiciro bihagaze kandi ikaba yafata izindi ngamba igihe bibaye ngombwa, mu rwego rwo gutuma izamuka ry’ibiciro risubira ku murongo w’igihe kirekire.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE