Bien Aimé yongewe mu bazaririmba mu mikino ya nyuma ya BAL i Kigali 

Bien Aimé yongewe mu bazaririmba mu mikino ya nyuma ya BAL i Kigali 

Umuhanzi Bien-Aimé Baraza wo muri Kenya, yongewe mu bazataramira abazitabira Imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rigiye kubera mu Mujyi wa Kigali. Iri rushanwa rya BAL rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu rizatangira ku wa 22 kugeza ku wa 31 Gicurasi 2026.

Ni mu mikino izabera muri BK Arena, ndetse abahanzi bakomeye bazasusurutsa abafana mu buryo budasanzwe. Muri abo bahanzi bazasusurutsa abazitabira harimo Bien-Aimé Baraza uri mu bafite indirimo zigezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, zirimo “Ayayaah”yakoranye na Element Eleeh wo mu Rwanda na Joshua Baraka wo muri Uganda. 

Biteganyijwe ko azaririmba tariki ya 22 Gicurasi 2026, akaba yiyongereye ku muhanzikazi Abigail Chams ukomoka muri Tanzania.

Irushanwa rya BAL 2026 ririmo amakipe umunani yaturutse mu bihugu umunani ari yo Petro de Luanda (Angola), Al Ahly (Misiri), RSSB Tigers (Rwanda), Club Africain (Tunisia), Al Ahly Ly (Libya), FUS Rabat (Maroc), Ville de Dakar (Senegal) na Dar City (Tanzania).

Iyi mikino yatangijwe ku bufatanye bwa NBA na FIBA mu 2019. BAL ni shampiyona igamije guteza imbere basketball ku mgabane wa Afurika, kongerera abanyempano amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga.

Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na Al Ahly Tripoli yo muri Libya, mu gihe APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yabaye iya gatatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25