Ben Moussa yagizwe Umutoza mushya wa Police FC 

Ben Moussa yagizwe Umutoza mushya wa Police FC 

Umunya-Tunisia Abdessattar Ben Moussa watoje APR FC, yagizwe Umutoza mushya wa Police FC mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2025.

Ben Mousa azungirizwa na Mutarambirwa Jabil nk’umutoza wungririje, Ddouki Mohamed ushizwe kongerera imbaraga abakinnyi na Ben Yahia Ahmed ushizwe Isesenguramashusho (Video Analyst).

Ben Moussa si mushya muri Shampiyona y’u Rwanda dore ko yamenyekanye cyane ahesha APR FC igikombe cya shampiyona 2022/23 nyuma y’aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yirukanye Adil Mohammed wari Umutoza Mukuru wayo.

Nyuma yaho Mousa yerekeje muri AS Marsa y’iwabo muri Tunisia aho hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2023 yayibereye umutoza naho mu mwaka w’imikino ushize agirwa Umuyobozi ushinzwe Umupira w’Amaguru mu ikipe.

Ben Mousa asimbuye Umutoza Mashami Vincent wari umaze imyaka itatu muri iyi kipe. 

Umwaka ushize w’imikino wa 2024/25, Police FC yasoreje ku mwanya wa kane muri shampiyona.

Abatoza bazungiriza Ben Moussa muri Police FC
Ben Mousa yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  2. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  3. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  4. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  5. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20