Beach Volleyball: Dore abakinnyi bane  begukanye Agace ka 2 ka Shampiyona

Beach Volleyball: Dore abakinnyi bane  begukanye Agace ka 2 ka Shampiyona

Ikipe ya Paul Akan ukomoka muri Ghana ndetse na Koita Jahara mu bagabo n’iya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benita mu bagore, ni zo zegukanye Agace ka Kabiri ka Shampiyona y’Igihugu y’Umukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga kasojwe ku Cyumweru, tariki ya 5 Mutarama 2025.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi 3 rikinwa ku bibuga bya King Fisher Resort-Rwesero ryitabiriwe n’amakipe 22 arimo 14 y’abagabo n’umunani y’abagore.

Iyi Shampiyona ya Beach Volleyball, yateguwe ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ku buryo itanga amanota ku rwego mpuzamahanga. 

Mu bagabo ikipe ya Paul Akan ukomoka muri Ghana ndetse na Koita Jahara ni bo baryegukanye batsinze ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick amaseti 2-0. (21-15, 21-19).

Muri iki cyiciro, ikipe ya Mandela Nzirimo na Revis Niyikiza yegukanye umwanya wa gatatu itsinze David Neeke Ukomoka muri Tanzania wakinanaga na Jean Paul Muyisenge amaseti 2-1 (17-21, 21-17, 15-8).

Mu bagore, Ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yongeye kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho kuri iyi nshuro yatsinze ikipe ya Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2-0 (21-16, 21-11). 

Mu guhatanira, umwanya wa gatatu wegukanywe na Yankurije Francois wakinanaga na Nirere Aliane batsinze amaseti 2-0 ikipe ya Ndagijimana Iris na Sande Meldinah (21-16, 21-08).

Ikipe yabaye iya mbere yahawe Igikombe, imidari n’amafaranga ibihumbo magana atatu (300.000), iya kabiri ihabwa imidari n’ibihumbi magana abiri (200.000), naho ikipe yabaye iya gatatu yo ikaba yahawe imidari n’ibihumbi ijana (100.000). 

Agace ka gatatu ka Shampiyona y’Igihugu y’Umukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga gateganyijwe mu kwezi kwa Kamena hagati ya (tariki ya 16-18) mu Karere ka Rubavu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27