Batatu  barimo  injenyeri bafungiwe  guhimba ibyangombwa byo kubaka

Batatu  barimo  injenyeri bafungiwe  guhimba ibyangombwa byo kubaka

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo  guhimba impushya zibemerera kubuka.

Urwo rwego rubinyuje ku rubuga rwa X rwagize ruti : “Ku bufatanye n’izindi nzego, RIB imaze igihe ikora iperereza ku bantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.”

RIB yakomeje igira iti: “Kuri ubu hamaze gufatwa abitwa: BARIRIMANA Mutien Marie w’umwenjenyeri, NTEZIRIZAZA Sad na RITARARENGA Nicolas w’umwubatsi.”

RIB iributsa Abaturarwanda ko kubaka nta byangombwa bigira ingaruka nyinshi ku wabikoze harimo gusenyerwa ibyo yubatse ndetse no gufungwa kuko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

RIB kandi irashimira abakomeje kuyitungira agatoki bayereka abubaka nta byangombwa n’abakoresha inyandiko mpimbano, kugira ngo bahanwe, kuko ari bwo buryo bwonyine buzatuma hirindwa  gutura mu kajagari.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22