Baskteball: Imikino ya nyuma ya Kamarampaka igiye gutangira

Baskteball: Imikino ya nyuma ya Kamarampaka igiye gutangira

Urugamba rugeze mu mahina muri Shampiyona ya Basketball, aho amakipe ane ya mbere agiye guhatanira Igikombe cya Shampiyona binyuze mu Mikino ya Kamarampaka itangira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025 muri BK Arena. 

Iyi mikino irakinwa na APR BBC yabaye iya mbere, REG BBC iya kabiri, UGB BBC yabaye iya gatatu na Patriots BBC iba iya kane.

Ikipe y’Ingabo ifite igikombe giheruka irahura na Patriots BBC mu gihe REG BBC ihura na UGB BBC.

Umukino wa APR BBC na Patriots BBC utangira saa mbiri n’igice ni wo utegerejwe cyane n’abakunzi ba Baskteball.

Ikipe y’Ingabo iri mu mwuka mwiza nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2025, aho ihabwa amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma.

Ku rundi ruhande, Patriots BBC yagowe cyane n’uyu mwaka w’imikino ariko ibasha kuboneka mu makipe ane ya mbere.

Mu rwego rwo kwitegura neza, iyi kipe iherutse kongeramo Umunyamerika Raphael Putney wari kumwe na Rivers Hoopers muri BAL 2025, aho yasanze abandi nka Cole Elliott, Hagumintwari Steve, Ronald Nato Kolmia, Frank Kamdoh n’abandi.

Uyu mukino urabanzirizwaa n’uwa REG BBC na UGB zakurikiranye mu mwaka w’imikino. 

REG BBC iheruka Igikombe cya Shampiyona mu 2023 irashaka gukomeza ku mukino wa nyuma itabashije kugeraho umwaka ushize.

Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu izaba igendera kuri Jean Jacques Boissy uheruka kuba umukinnyi mwiza wa BAL 2025, Cleveland Thomas, Peter Prinsloo n’abandi.

UGB yitabiriye iyi mikino ku nshuro ya mbere ni ikipe yo kwitondera uyu mwaka kuko yagaragaje urwego rwiza rwayifashije gusoza ku mwanya wa gatatu.

Iyi kipe igendera ku bakinnyi nka Mohamed Doumbya, Amotoe James Kofi, Kayondo Eric n’abandi.

Muri iyi mikino ya ½ amakipe azatanguranwa intsinzi eshatu, aho izakinwa mu buryo bw’umwiza muri itanu (Best of Five), mu gihe mu mikino ya nyuma hazakinwa umwiza muri irindwi.

Raphael Putney yitezweho gufasha Patriots BBC kwitwara neza mu mikino ya Kamarampaka
Umukino wa APR na Patriots uratengerejwe cyane
Umukino wa UGB na REG nawo uratengerejwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17