Basketball: U Rwanda na Misiri bagiye gukina imikino ya gishuti bitegura Igikombe cya Afurika

Basketball: U Rwanda na Misiri bagiye gukina imikino ya gishuti  bitegura Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore izakina n’iya Misiri imikino ibiri ya gishuti igamije gukomeza kwitegura neza Igikombe cya Afurika cya 2025.

Iyi mikino yombi izabera i Cairo mu Misiri, iteganyijwe tariki ya 12 na 14 Nyakanga 2025. Ni mu gihe amarushanwa nyirizina ari tariki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025 muri Côte d’Ivoire.

Ikipe y’Igihugu imaze iminsi mu mwiherero, aho iri kumwe n’umutoza mukuru, Dr. Cheikh Sarr, n’abakinnyi 14 barimo Tetero Odile, Ange Nelly Irakoze, Faustine Mwizerwa, Rosine Cisse Micomyiza, Butera Hope, Gloriose Byukusenge, Assouma Uwizeye, Kellia Gahozo, Rebecca Ishimwe, Destiney Philoxy, Vanessa Prissy Camara, Sifa Ineza, Bella Murekatete na Keisha Hampton.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Nigeria ifite igikombe giheruka ndetse na Mozambique.

Mu Gikombe cya Afurika giheruka cyabereye i Kigali mu 2023, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane.

Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025
Misiri ni ikipe ikomeye cyane ku Mugabane wa Afurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48