Basketball: REG BBC yihaye intego yo kugera ku mukino wa nyuma wa BAL 2022
Ikipe ya REG BBC ku wa Gatanu taliki 18 Werurwe 2022 ni bwo yagarutse mu Rwanda ivuye muri Senegal aho yari yitabiriye imikino y’amajonjora y’irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo mu mukino wa Basketball mu bagabo “Africa Basketball League 2022” kuva taliki 05 kugeza 15 Werurwe 2022.
Iyi kipe yitwaye neza yegukana umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere “Sahara Conference” aho yari kumwe na US Monastir (Tunisia) yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, AS Salé (Maroc), SLAC (Guinea), DUC (Senegal) na Ferroviário da Beira (Mozambique).
Muri iri tsinda ikipe ya REG BBC, US Monastir, AS Salé na SLAC ni zo zabonye itike ya ¼ cy’irangiza, imikino izabera mu Rwanda kuva taliki 21 kugeza 28 Gicurasi 2022.
Ubwo ikipe ya REG BBC yari igeze mu Rwanda yakiriwe n’abantu batandukanye barimo abakunzi ba Basketball ndetse na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu “REG”.
Kapiteni w’ikipe ya REG BBC, Kaje Elie yatangaje ko bishimiye kubona itike ya ¼ cy’irangiza ndetse no gusoza bayoboye urutonde. Ati : “Uretse kuba twarabonye itike ya ¼, hari byinshi twishimiye.”

Yakomeje avuga ko bashakaga kuza ku mwanya mwiza kugira ngo bazabashe guhura n’ikipe yoroheje muri ¼. Ati : “Twabigezeho turabyishimiye kandi twanishimiye gutsinda ikipe yo muri Tunizia kuko ni ubwa mbere.”
Kaje avuga ko iyi mikino bakinnye yari ikomeye cyane kuko hari abakinnyi benshi kandi bakomeye, gusa babashije kwitwara neza ndetse bikaba bibaha n’icyizere cyo kuzitwara neza mu mikino ya nyuma.
Kapiteni wa REG BBC, Kaje agaruka kuri iyi mikino ya nyuma izabera muri Kigali Arena yavuze ko bafite hafi amezi abiri, gahunda bihaye akaba ari ugukosora tumwe mu dukosa bakoze kandi bizeza Abanyarwanda kuzakomeza kwitwara neza ndetse bakaba bakwegukana igikombe.
Umwe mu bakinnyi ba REG BBC bitwaye neza muri iri rushanwa, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yatangaje ko bashyizemo imbaraga bituma babona umusaruro mwiza.

Agaruka ku mikino ya nyuma, yavuze ko bagiye kwitegura aho batakoze neza bagakosora aho bakoze neza bongeremo imbaraga kugira ngo bazabashe kwitwara neza.
Perezida wa REG BBC, Murindabigwi Francis yatangaje ko urugendo rwagenze neza, ikipe ibasha kwitwara neza yegukana umwanya wa mbere ari yo ntego bari bihaye.
Akomeza avuga ko ubu bagiye gukomeza kwitegura kugira ngo bazitware neza mu mikino ya nyuma izabera mu Rwanda.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, Mugwiza Desire yagaragaje ko bishimiye umusaruro mwiza wa REG BBC mu mikino y’amajonjora ariko bagomba no gutegura imikino ya nyuma izaba muri Gicurasi 2022.

Ati : “Ikipe ya REG BBC yagiye ihagarariye igihugu, nk’uko twafatanyije na mbere tuzakomeza, tuzabakorera ubuvugizi muri Minisiteri ya Siporo kugira ngo ibikenerwa byose biboneke kandi turizera ko uko yitwaye na hano izakomeza kandi turifuza ko yegukana iki gikombe.”
Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss mu muhango wo kwakira ikipe yavuze ko bishimiye uko bitwaye kandi abizeza gukomeza kubashyigikira kugira ngo bazitware neza mu mikino ya nyuma.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier yashimiye ubuyobozi bwa REG kuba bwarashyigikiye iyi kipe. Yakomeje avuga ko bitwaye neza bahesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda.

Shema akaba yarijeje ko MINISPORTS yiteguye kubafasha igishoboka cyose kugira ngo bazitware neza mu mikino ya nyuma izabera mu Rwanda.
Umuhango wo kwakira ikipe ya REG BBC wabereye muri Hoteli ONOMO.
Amafoto








