Basketball: Ikipe y’igihugu yerekeje muri Maroc gushaka itike ya “FIBA Afrobasket 2025”

Basketball: Ikipe y’igihugu yerekeje muri Maroc gushaka itike ya “FIBA Afrobasket 2025”

Ikipe y’Igihugu y’abagabo mu mukino wa Basketball yerekeje i Rabat muri Maroc gukina imikino y’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika “FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers”, izatangira guhera kuva ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2025.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025, ni bwo abagize ikipe y’Igihugu barimo abakinnyi n’abatoza bahagurutse i Kigali berekeza i Rabat bayobowe n’Umutoza Mukuru Dr Cheikh Sarr.

U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, aho amakipe abiri ya mbere ari Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon iri ku mwanya wa nyuma.

Mbere yo gukina iri rushanwa nyirizina, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina imikino ibiri ya gicuti n’iya Maroc, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza ijonjora rya nyuma.

Iyi mikino yombi iteganyijwe tariki ya 17 na 19 Gashyantare 2025.

Muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.

Urutonde rw’abakinnyi 12 berekeje muri Maroc

Antino Jackson, Ishimwe Lars Licken, William Robeyns, Shema Bruno, Ntore Habimana, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ndizeye Dieudonne, Hagumintwari Steven, Axel Mpoyo, Shema Bruno, Muhizi Prince, Shema Osborn, Furaha Cadeaux de Dieu, na Bigirumwami Noah Salim.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42