Basketball: Flame BBC yikuye mu cyiciro cya mbere kubera amikoro make 

Basketball: Flame BBC yikuye mu cyiciro cya mbere kubera amikoro make 

Ikipe ya Flame BBC iherutse gutsindira kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball nyuma yo kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri, yikuye muri shampiyona kubera ko nta bushobozi ifite bwo kugikina.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), riherutse gutangaza ko umwaka w’imikino wa 2025 muri shampiyona uzatangira ku wa 24 Mutarama 2025.

Iyo kipe yananiwe kugaragaza aho izakura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 zisabwa amakipe ngo atazahura n’ibibazo mu guhemba abakinnyi n’abatoza.

Ingengabihe y’imikino ibanza ya Shampiyona, iyi kipe yari kuzatangira imikino yayo ikina na APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka cya 2024.

Kuva muri shampiyona kuri iyi kipe bivuze ko shampiyona ya 2025 izakinwa n’amakipe icyenda ari yo PR BBC, Patriots BBC, REG BBC, Kepler BBC, Espoir BBC, UGB BBC, Tigers BBC, Orion BBC na Azomco BBC.

Kubera izo mpinduka zabayeho, ikipe imwe izaba yasoreje ku mwanya wa cyenda ni yo izamanuka mu cyiciro cya kabiri ni mu gihe amakipe abiri azitwara neza mu cya kabiri ari yo azamuka, kugira ngo amakipe yongere kuba 10 nk’ibisanzwe.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona hazakinwa imikino irimo uzahuza Patriots BBC na Azomco BBC, REG BBC na Orion BBC, ndetse na Tigers BBC izakira Espoir BBC.

Flame BBC yikuye muri Shampiyona kubera ikibazo cy’amikoro make
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  2. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  3. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  4. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  5. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33