Basketball: Amakipe y’u Rwanda yitabiriye ‘FIBA 3×3 Africa Cup’ i Antananarivo

Basketball: Amakipe y’u Rwanda yitabiriye ‘FIBA 3×3 Africa Cup’ i Antananarivo

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abakina ari batatu (3×3) mu bahungu n’abakobwa yerekejeI Antananarivo muri Madagascar, aho yitabiriye Irushanwa Nyafurika ‘FIBA 3×3 Africa Cup Tournament’, riteganyijwe kuba tariki 5-7 Ukuboza 2025.

‘FIBA 3×3 Africa Cup Tournament’, igiye gukinwa mu gihe cy’iminsi ibiri yitabiriwe n’amakipe 14 mu bagabo n’amakipe 10 mu bagore.

Abagize Ikipe y’u Rwanda mu bagabo ni Chandelier Twizeyimana cyiza Nshuti, Turatsinze, Olivier, Justin Uwitonze na Hubert Sage Kwizera.

Ni mu gihe abakobwa ari Brigitte Nibishaka, Henriette Uwimpuhwe, Fustine Mwizerwa na Nelly Akaliza.

Amakipe yombi azatozwa na Moise Mutokambare.

Mu bagabo u Rwanda ruri mu Itsinda D ririmo na Madagascar yakiriye irushanwa, mu gihe mu bagore ruri mu rya kabiri rusangiye na Bénin, Kenya, Ibirwa bya Comores na Botswana.

Umukino wa mbere w’u Rwanda rutozwa na Moïse Mutokambali uzakinwa n’abagore, aho bazahura na Botswana ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Mu mwaka ushize wa 2024, u Rwanda rwegukanye Umudali wa Feza mu bagabo nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma na Madagascar amanota 22 kuri 3.

Ikipe y’Igihugu y’abagore na yo yitabiriye Irushanwa ‘FIBA 3×3 Africa Cup’
Ikipe y’Igihugu y’abagabo yerekeje i Antananarivo muri Madagascar mu Irushanwa ‘FIBA 3×3 Africa Cup’
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35