Bakero  yiyemeje kuba umujyanama wihariye wa FERWAFA mu bikorwa  by’iterambere

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 15, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku wa Mbere taliki 14 Gashyatare 2022, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 9 yagiriye mu Rwanda, uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya FC Barcelone  ndetse na Real Sociedad muri Espagne, Jose Maria Bakero  yijeje ko agiye kuba umujyanama wihariye w’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’umupira w’amaguru cyane cyane mu birebana no guteza imbere impano z’abakiri bato.

Nk’uko tubikesha FERWAFA, Jose Maria Bakero  azanafasha mu guhugura abatoza, mu iterambere ry’ibikorwa remezo, gufatanya mu gushakira  abakinnyi b’Abanyarwanda  bafite impano  amakipe bakinamo hanze y’u Rwanda  akoresheje ubunararibonye bwe ndetse no gufasha FERWAFA kugirana amasezerano y’ubufatanye mu iterambere na shampiyona ya Espagne “ La Liga” n’ibindi.

Uyu munyabigwi w’ikipe ya FC Barcelone, Jose Maria Bakero ari kumwe n’umugore we  yageze mu Rwanda taliki 05 Gashyantare 2022 yakirwa na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier.

Taliki 06 Gashyantare 2022, Jose Maria Bakero yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi  mu rwego rwo guha icyubahiro abahashyinguye  no kumenya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, taliki 07 Gashyantare 2022,  Jose Maria Bakero yasuye ishuri ry’umupira w’amaguru, Dream Team Academy  n’ Intare FA.

Nyuma yo gusura amarerero y’abana bigishwa umupira, taliki 08 Gashyantare 2022, Bakero yahuye n’abatoza b’amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo n’abagore ndetse n’abatoza b’ikipe y’igihugu “Amavubi” mu rwego rwo kubasangiza ubumenyi n’ubunararibonye bwe mu mupira w’amaguru  nk’umukinnyi ndetse nk’umwe mu bashinzwe gushakira ikipe ya FC Barcelona abakinnyi bafite impano ku Isi.

Taliki 09 Gashyantare 2022, Jose Maria Bakero ari kumwe n’umugore we basuye Pariki  y’igihugu y’ibirunga  aho barebye ingagi zo mu misozi.

Jose Maria Bakero nyuma yo gusura Pariki y’igihugu  y’Ibirunga, taliki 11 Gashyantare 2022 yasuye Pariki y’igihugu  y’Akagera.

Taliki 12 Gashyantare 2022, Jose Maria Bakero yakurikiranye umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu  Rwanda wabereye i Huye aho ikipe ya Mukura yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Mbere y’uyu mukino ariko, Jose Maria Bakero yasuye irerero rya Gihisi  Football Center  riri mu Karere ka Nyanza.

Ubwo yasozaga uruzinduko rwe, taliki 14 Gashyantare, Jose Maria Bakero aherekejwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier babonanye na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa bagirana ibiganiro ahanini byibanze ku bufatanye mu iterambere ry’umupira w’amaguru rishingiye ku bakiri bato.

Jose Maria Bakero  ubu ufite imyaka 58 y’amavuko  yabaye umukinnyi wo hagati mu ikipe ya  FC Barcelone kuva  1988 kugeza 1996 aho yakinnye imikino 329 muri rusange ndetse anatwarana na FC Barcelone ibikombe 13.

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 15, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE