Ayra Starr yateguje Album ya Gatatu

Ayra Starr yateguje Album ya Gatatu

Umuhanzi wo muri Nigeria uzwi nka Ayra Starr yateguje abakunzi b’umuziki we ko ateganya gushyira hanze Alubumu ya gatatu. Ni Alubumu yise ‘Starr Girl”, avuga ko ateganya kuyishyira hanze mu ntangiriro za Nyakanga 2026. Ni bimwe mu byo Ayra Starr yatangaje ubwo yari mu kiganiro The Jennifer Hudson Show cyabaye tariki 18 Mata 2026, aho yagaragaje ko iyo album ari imwe mu mishinga yamutwaye imbaraga nyinshi cyane.

Yagize ati: “Album yanjye ‘Starr Girl’ izasohoka muri Nyakanga ya 2026, ni umushinga nakoze Kandi nishimiye. Nashyizemo umutima wanjye wose, mfite amatsiko y’uko abantu bazayumva.” Uretse kuba Ayra avuga ko izaba ari nziza kuko yayitayeho, ni Alubum abakunzi be bategerezanyije amatsiko kuko yatangiye kuyiteguza muri 2025, ikaba izashimangira ubudahangarwa bwe mu muziki.

Uwo muhanzi yanavuze ko umwihariko w’iyo Alubumu ari uko yarenze umupaka ntiyibande ku njyana ya Afrobeat yo benshi bamumenyereyemo ahubwo yanagiye mu zindi njyana. Ayra Starr ateguje Alubumu mu gihe aherutse kwegukana igihembo cya Best International Act mu bihembo bya MOBO Awards, byatanzwe mu ntangiriro za 2026.

Ayra Star agaragaza iyo Alubumu nk’izaba ikiraro cyambutsa umuziki we ku rwego mpuzamahanga nkuko ari na yo ntego ye.

Ayra Starr avuga ko Alubum ye ya gatatu izaba ari nziza kuko yayishyizeho imbaraga ze zose
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25