Autriche: Batangiye icyunamo nyuma y’abanyeshuri barashwe

Autriche: Batangiye icyunamo nyuma y’abanyeshuri barashwe

Leta ya Autriche yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu cyatangiye kuri uyu wa Gatatu ndetse hururutswa ibendera rigera muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo guha icyubahiro abanyeshuri 10 barashwe ku wa 10 Kamena ku ishuri ryisumbuye rya Dreierschützengasse.

Minisitiri w’Intebe wa Autriche, Christian Stocker, yavuze ko ku wa 10 Kamena wari umunsi w’umwijima mu mateka y’Igihugu ndetse yise ibyo byabaye amakuba.

Mu butumwa yatanze nyuma y’igitero yavuze ko cyahungabanyije Igihugu ndetse byangiza ahazaza h’abana bari bafite ubuzima n’icyizere cy’ejo.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gerhard Karner, yatangaje ko uwabarashe   yari umusore w’imyaka 21 wize kuri icyo kigo ariko acikiriza amashuri kandi ko nyuma yo kubarasa na we yahise yiyahura.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatatu, polisi yavuze ko mu nzu y’uwo musore basanzemo ibaruwa isobanura ko asezeye ku buzima ariko ntiharamenyekana impamvu yamuteye gukora ibyo.

Inzego z’umutekano zagaragaje ko uwo musore yari afite uruhushya rwo gutunga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ko igihe yarasaga yakoresheje imbunda ebyiri.

Abantu ibihumbi muri Autriche bunamiye abanyeshuri 10 bishwe barashwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22