APR WVC na Kepler VC zatangiye neza Shampiyona (Amafoto)

APR WVC na Kepler VC zatangiye neza Shampiyona (Amafoto)

APR WVC yatsinze Kepler WVC amaseti 3-1 naho Kepler VC Itsinda REG VC amaseti 3-0, zombi zitangira neza Shampiyona ya Volleyball ya 2025/26.

Iyi mikino y’umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Volleyball yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025 muri Petit Stade i Remera.

Iyi mikino yabimburiwe n’uwo mu cyiciro cy’abagore wahuje APR WVC na Kepler WVC. Uyu mukino warangiye Ikipe ya APR WVC yitwaye neza Itsinda amaseti 3-1 (19-25, 25-16, 25-23, 25-14)

Umukino wari utegerejwe na benshi kuri uyu munsi, ni uw’abagabo wahuje Kepler VC na REG VC.

Kepler VC yeretse igihandure REG VC iyitsinda biyoroheye amaseti 3-0 (25-21, 25-18, 27-25) itangirana intsinzi muri Shampiyona.

Indi mikino y’umunsi wa mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025.

Guhera saa tanu mu bagabo, Police VC irakina na Kirehe VC, RPC Ngoma irisobanura na Police WVC saa saba, mu bagore, RRA irahura na Ruhango WVC saa cyenda, mu gihe guhera saa kumi n’imwe Gisagara icakirana na EAU.

Kwinjira kuri iyi mikino ibera muri Petit Stade ni ukwishyura ibihumbi bitanu  by’amafaranga y’u Rwanda mu myanya y’icyubahiro na 2000 ahasanzwe.

APR WVC yavuye inyuma Itsinda Kepler WVC amaseti 3-1
Abakinnyi ba APR WVC n’umutoza Peter Kamasa bishimira intsinzi ya mbere muri Shampiyona
Dj Flix umenyerewe mu kuvanga imiziki na we yari yitabiriye
Shampiyona ya Volleyball ya 2025/26 yatangiye
Abafana ba Volleyball bitabiriye imikino ya mbere ya Shampiyona
Umukino wa Kepler VC na REG VC wari witezwe na benshi
Biyoroheye, Kepler VC yatsinze REG VC amaseti 3-0
Abakinnnyi ba Kepler VC bishimira intsinzi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48